Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A mu Karere ka Gatsibo hahinzwe ibigori kuri hegitari 16 173, bikaba byitezwe ko hazaboneka toni 77 630, bivuze ko kuri hegitari imwe biteze kwezaho toni 4,8.
Iyo ahahinzi babigereranyije n’igihembwe cy’ihinga cya 2023 A, bavuga ko bitandukanye cyane kuko umwaka ushize ngo izuba ryabaye ryinshi rituma bateza neza.
Hari n’abahawe imfashanyo y’ibiribwa na Leta kuko ibyo bahinze byose byapfuye.
Kabahizi Léonidas utuye mu Mudugudu wa Gakiri mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki, yavuze ko igihembwe cy’ihinga cya 2024 A kijya gutangira ngo bari bafite ubwoba bw’uko bahinga ibigori byinshi bikongera gupfira mu mirima nk’umwaka ushize, ariko ngo batunguwe nuko imvura yaguye neza.
Ati “ Ubu ibigori tuzabyeza pe! Ndabona nzabona nk’imifuka itandatu ubundi najyaga neza imifuka ibiri ariko rwose imvura yaguye neza, tubonera ifumbire ku gihe kuburyo dufite icyizere cyo kweza neza.”
Murekatete Jeanne we wahinze ubutaka buto kubera ubwoba bwo kwanga gutera ibigori byinshi, yavuze ko bike yahinze byeze neza mu buryo atakekaga.
Ati “ Umwaka ushize igihe nk’iki byari inzara gusa gusa, abenshi twagaburirwaga na Leta, ubu rero abenshi twahinze twikandagira ariko rwose ibyo twahinze byose byareze. Nkanjye nejeje ibigori nkaneza n’ibijumba kuburyo ubu nta nzara nagira, umwaka ushize ibyo twahinze byose byishwe n’izuba kuburyo washakaga n’imboga ukazibura.”
Habumuremyi Evariste wahinze hegitari imwe y’ibigori, yavuze ko agereranyije n’umwaka ushize kuri ubu azeza ibigori birenga hegitari esheshatu, gusa ngo ibishyimbo byo byarapfuye bivuye ku mvura nyinshi yaguye.
Ati “ Ariko nubwo tutejeje ibishyimbo neza ibindi byose byareze, ibigori nibyo twejeje cyane ariko ubu dufite ibigori, ibijumba, imboga, ibirayi byo mu rutoki mbese tumeze neza. Njye ngereranyije umwaka ushize n’uyu ndasanga uyu mwaka tuzunguka cyane.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephose, aherutse kuvuga ko umusaruro w’ibigori witezwe muri iki gihembwe mu gihugu hose, uzikuba inshuro ebyiri ugereranyije n’ibyo bari basanzwe beza, yavuze ko bazabona umusaruro uri hagati ya toni 650 na 800.
Minisitiri Musafiri yakomeje asaba abaturage gufata neza umusaruro, bakirinda kubigurisha abamamyi n’abandi babahera ku guciro gito, yavuze ko uku kwezi kwa Mutarama kuzarangira hashyizweho igiciro cyiza kizafasha abahinzi n’abaguzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!