00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere ni cyose ku bahinze ibigori i Gatsibo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 January 2024 saa 02:07
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhinga ibigori bikera neza, kuburyo kuri ubu bafite icyizere cyo kuzabona umusaruro mwinshi utandukanye n’umwaka ushize.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A mu Karere ka Gatsibo hahinzwe ibigori kuri hegitari 16 173, bikaba byitezwe ko hazaboneka toni 77 630, bivuze ko kuri hegitari imwe biteze kwezaho toni 4,8.

Iyo ahahinzi babigereranyije n’igihembwe cy’ihinga cya 2023 A, bavuga ko bitandukanye cyane kuko umwaka ushize ngo izuba ryabaye ryinshi rituma bateza neza.

Hari n’abahawe imfashanyo y’ibiribwa na Leta kuko ibyo bahinze byose byapfuye.

Kabahizi Léonidas utuye mu Mudugudu wa Gakiri mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki, yavuze ko igihembwe cy’ihinga cya 2024 A kijya gutangira ngo bari bafite ubwoba bw’uko bahinga ibigori byinshi bikongera gupfira mu mirima nk’umwaka ushize, ariko ngo batunguwe nuko imvura yaguye neza.

Ati “ Ubu ibigori tuzabyeza pe! Ndabona nzabona nk’imifuka itandatu ubundi najyaga neza imifuka ibiri ariko rwose imvura yaguye neza, tubonera ifumbire ku gihe kuburyo dufite icyizere cyo kweza neza.”

Murekatete Jeanne we wahinze ubutaka buto kubera ubwoba bwo kwanga gutera ibigori byinshi, yavuze ko bike yahinze byeze neza mu buryo atakekaga.

Ati “ Umwaka ushize igihe nk’iki byari inzara gusa gusa, abenshi twagaburirwaga na Leta, ubu rero abenshi twahinze twikandagira ariko rwose ibyo twahinze byose byareze. Nkanjye nejeje ibigori nkaneza n’ibijumba kuburyo ubu nta nzara nagira, umwaka ushize ibyo twahinze byose byishwe n’izuba kuburyo washakaga n’imboga ukazibura.”

Habumuremyi Evariste wahinze hegitari imwe y’ibigori, yavuze ko agereranyije n’umwaka ushize kuri ubu azeza ibigori birenga hegitari esheshatu, gusa ngo ibishyimbo byo byarapfuye bivuye ku mvura nyinshi yaguye.

Ati “ Ariko nubwo tutejeje ibishyimbo neza ibindi byose byareze, ibigori nibyo twejeje cyane ariko ubu dufite ibigori, ibijumba, imboga, ibirayi byo mu rutoki mbese tumeze neza. Njye ngereranyije umwaka ushize n’uyu ndasanga uyu mwaka tuzunguka cyane.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephose, aherutse kuvuga ko umusaruro w’ibigori witezwe muri iki gihembwe mu gihugu hose, uzikuba inshuro ebyiri ugereranyije n’ibyo bari basanzwe beza, yavuze ko bazabona umusaruro uri hagati ya toni 650 na 800.

Minisitiri Musafiri yakomeje asaba abaturage gufata neza umusaruro, bakirinda kubigurisha abamamyi n’abandi babahera ku guciro gito, yavuze ko uku kwezi kwa Mutarama kuzarangira hashyizweho igiciro cyiza kizafasha abahinzi n’abaguzi.

Habumuremyi Evariste avuga ko yahinze hegitari imwe akaba yiteguye kuyisaruramo ibigori bingana na toni esheshatu
Kabahizi Leonidas avuga ko kuri ubu yishimiye umusaruro w’ibigori yabonye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages