Raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu 2014/2015 ,igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda miliyari 85 z’amafaranga y’u Rwanda. Ugereranyije n’umwaka wa 2013/2014, aya mafaranga yagabanutseho miliyari 11 kuko icyo gihe yari miliyari 96.

Muri aya mafaranga harimo ayo aba banyarwanda bohereza inshuti n'imiryango yabo mu Rwanda.
Umwe mu bohererezwa amafaranga, Felestine Nsengiyumva, yabwiye The East African ko amafaranga umuhungu we uba mu Bufaransa yamwohererezaga yagabanutsemo kabiri.

Yagize ati “Umuhungu wanjye yanyohererezaga ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, aya mafaranga yanyishyuriraga ibiribwa, amakara n’inzu. Kuri ubu yagabanutsemo kabiri.”

Imibare igaragaza kandi ko mu mwaka wa 2014, amafaranga yinjiye mu gihugu nk’umusanzu w’Abanyarwanda baba mu mahanga muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ,angana na miliyoni 48,397,242 z’amadolari ya Amerika (arenga Miliyari 34 na Miliyoni 846 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ugereranyije no mu mwaka wari wabanje wa 2013 ,yaragabanutse kuko bari bohereje mu gihugu miliyoni 55,833,893 z’amadolari ya Amerika ( arenga Miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda).

Abasesenguzi bavuga iri gabanuka rishingiye ahanini ku kuba ubukungu bw’u Burayi na Amerika bumaze igihe butazamuka neza.

Louise Antoine Muhire, ukuriye sosiyete Mergims ifasha abantu kohereza amafaranga mu bihugu bakomokamo hifashishijwe telefoni, yavuze ko iyi ishobora kuba ariyo mpamvu kandi byari byitezwe.

Iyi mpamvu ayihurizaho na Maurice Toroitich, uyobora banki ya KCB Rwanda ,imwe mu zinyuzwamo amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda.

Yagize ati “Ndemeza ko biterwa n’uko Abanyarwanda baba mu mahanga bari ku gitutu cy’ubuzima buhenze mu bihugu barimo, bitewe n'uko ubukungu bwaho butameze neza.”

Toroitich avuga ko muri Leta nyinshi zo mu Burayi na Amerika ,abantu bahorana impungenge zo kubura akazi no kutinjiza amafaranga mu gihe kiri imbere,ku buryo bitwararika cyane mu gukoresha ayo bafite.

Asobanura ko iri gabanuka rishobora kuba rinashingiye ku kuba Abanyarwanda baba mu mahanga baragabanyije amafaranga bashora mu Rwanda, mu rwego rwo kubanza kureba niba ayo bahashoye yunguka bityo babe bakomeza kuyahashora.

Ku rundi ruhande umwe mu Banyarwanda baba mu mahanga yavuze ko kuba igiciro cyo kohereza amafaranga mu Rwanda kiri hejuru ari imwe mu mpamvu ituma bagabanya kuyohereza.

Iki kibazo giteye impungenge kubera ingaruka gishobora kugira ku bukungu bwose. Abasesenguzi bavuga ko iri gabanuka rigeze no ku mafaranga Abanyarwanda baba hanze bashoraga no mu bwubatsi, nta kabuza ko ryagira ingaruka ku bukungu bwose bw’igihugu.