Ikawa itunganyirizwa mu ruganda rwa Gishugi Caferwa Coffee Washing Station, ruherereye muri Shangi mu karere Nyamasheke, yahize izindi ku manota 91% mu marushanwa yari amaze iminsi abera mu Rwanda yo gusogongera uburyohe bw’ikawa.
Ku nshuro ya gatanu mu Rwanda habaye igikorwa cyo gusogongera ikawa hagamijwe kumva irusha izindi uburyohe; ni mu marushanwa ya Cup of Excellence, aba buri mwaka yasozerejwe mu karere ka Huye kuri uyu wa kane tariki ya 15 Kanama 2013.
The New Times yanditse iyi nkuru, ivuga ko aya marushanwa yitabiriwe n’ubwoko bw’ikawa 159; aho ikawa 15 ziryoshye kurenza izindi ari zo zahembwe.
Ikawa ya Gishugi yaje gutsinda amarushanwa n’amanota 91,09% ihabwa igihembo cy’umwaka mu ikawa zahize izindi mu buryohe mu Rwanda.
Ikawa kandi zo muri aka gace zakomeje kuza imbere kuko yakurikiwe n’iyo mu ruganda rwa NMC Mibilizi Coffee yo mu karere ka Rusizi, hataho ikawa yo mu ruganda rwa Gisuma Coffee nayo yo mu karere ka Rusizi.
Nyuma kandi y’uko ikawa ya Maraba imaze igihe idaseruka mu myanya myiza ugereranije na mbere, aho yamaze igihe yihariye umwanya wa mbere, iyi kawa yaje ku mwanya wa kane ibanjirijwe n’ikawa itunganywa n’uruganda rwa Rwashosco Muganza Coffee mu karere ka Huye.
Dr. Agnes Kalibata, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yabwiye abahinzi bitabiriye aya marushanwa ko ikawa ifatiye runini igihugu abasaba kongera umusaruro wayo.
Kalibata yakomeje avuga ko mu mwaka ushize ikawa yinjije miliyoni zirenga 60 z’amadolari y’Amerika.
Yagize ati “Ikawa ifite akamaro mu gihugu hose, by’umwihariko abahinzi barenga ibihumbi bine niyo ibatunze. Turabasaba ko mwakongera ingano n’ubwiza, mukanongera ubuso ihingwaho.”
Ntakirutimana Corneille, umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa hanze (National Agricultural Export Development Board - NAEB) yemeje ko amarushanwa nk’ayo aba agamije gufasha ikawa yo mu gihugu kugana ku rwego rw’isoko mpuzamahanga.
Ntakirutimana yakomeje avuga ko ikawa yatsinze izagurishwa ku giciro cyo hejuru muri cyamunara izabera kuri interineti iteganyijwe mu kwezi k’Ukwakira.
Bazimaziki Emmanuel, uturuka mu ruganda rwa Gishugi Caferwa Coffee Washing Station rwatsinze ku mwanya wa mbere, yavuze ko gutsinda kw’ikawa yabo bibateye imbaraga zo gufata ingamba zo gukomeza gukora bagamije kuba aba mbere.
Kugira ngo ikawa itsinde igomba kuba yasogongewe incuro eshanu n’amasosiyete y’imbere mu gihugu n’ayo hanze.
Gusongongera hagamijwe kureba ikawa irusha izindi uburyohe, bisanzwe bikorwa mu bihugu bitandukanye nka Brazil, Nicaragua, Guatemala, El Salvador, Honduras, Costa Rica, Bolivia, Colombia na Uganda.
Mu Rwanda aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2008.


















TANGA IGITEKEREZO