Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA/ Rwanda Revenue Authority) cyatangaje raporo igaragaza uko ikusanyamisoro ryagenze mu mezi abanziriza uyu mwaka w’ubukungu wa 2014-2015.
Ubuyobozi bw’iki kigo buravuga ko butashoboye kwinjiza imisoro cyari cyateganije kwinjiza kuva mu kwezi kwa Nyakanga-Ukuboza 2014.
Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyantare ko mu misoro ingana na miliyari 427,9 zagombaga kwinjira, bashoboye kwinjiza gusa miliyari 406,3 bivuze ko ngo habuze miliyari 21,6 angana na 5%.
Nubwo hari imisoro itabashije kwinjira,Tusabe yavuze ko hari intambwe yatewe kuko miliyoni 400 zakirwaga ku kwezi, kugeza ubu hakirwa miliyari imwe na miliyoni 300 ku kwezi, Binavugwa ko imisoro yazamutse ku kigero cya 17% ugeranyije n’umwaka washize.
Avuga ko igihombo cya Miliyari 21,6 cyaturutse ku bacuruzi badasorera ibicuruzwa byabo ariko ababikora akaba ari abinjiza umunyu, umuceri n’ isukari.
Hari n’abandi bivugwa ko batengushye RRA bakandikisha imitungo yabo ku bandi bantu, ndetse abandi bagahitamo kujya gukorera hanze y’igihugu kubera guhunga imisoro bishyuzwaga. Tusabe yavuze ko badatewe impungenge n’abagiye hanze banyereje imisoro, kuko ngo bazakurikiranwa.
Mu iperereza ryakozwe ku muceri na RRA, ryerekanye ko hari umusoro ungana na miliyoni 800 yanyerejwe n’umucuruzi umwe mu gihe cy’ amezi atandatu. Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko ibyo byakozwe hagati y’ abakozi bayo n’ umucuruzi ariko bakurikiranywe n’ amategeko.
Kugira ngo igihugu kitagira ihungabana ku ngengo y’ imari, umuyobozi mukuru wa RRA, Richard Tusabe, avuga ko abafite amazu y’ ubucuruzi, ibirombe, inganda zitunganya ibigoli bagiye kujya batanga umusoro nyongeragaciro.
RRA kivuga ko zimwe mu ngamba cyafashe, cyashyizeho itsinda rigenzura abacuruzi badakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi EBM (Electronic Billing Machines).
Ku bufatanye n’ inzego z’ ibanze, RRA igiye gukangurira no kwibutsa abacuruzi kuzuza inshingano zabo zo kwishyura imisoro n’ amahoro, kugira ngo hatazongera kubaho icyuho nk’icyagaragaye.
Mu Mpera z’umwaka ushize imisoro yakusanyijwe guhera muri Nyakanga 2013 kugeza muri Werurwe 2014, aho yari yiyongeye ku kigero kiri hafi ya 15% mu gihe hari hitezwe izamuka ryayo kugera kuri 20%.
Cyo gihe u Rwanda rwari mu cyuho cya miliyari 27 bitewe n’umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda wabaye 4, 6% mu gihe hari hitezwe 7, 5% mu 2013.


















TANGA IGITEKEREZO