Imijyi itandatu yatoranyijwe, yatangiye gushyirwamo ibikorwa bikurura abashaka kuyubakiramo imibereho. Intego ni uguhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi no kugabanya abashakira ubuzima i Kigali. Biteganyijwe ko mu 2024, Abanyarwanda 30% bazaba bayitujwemo.
Muri iyi mijyi hatangiye kubakwa imihanda ireshya n’ibilometero 81 iri mu byiciro bibiri; Banki y’Isi yatanze miliyoni $95.
Mu cyiciro cya mbere, muri Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare hubatswe imihanda y’ibilometero 29 na ruhurura zireshya n’ibilometero 44; yatwaye miliyoni $28.
Nyuma y’igihe yubatswe, imwe ikanacanirwa, ab’inkwakuzi batangiye kuyibyaza inyungu binyuze mu mirimo yahanzwe n’iyatanzwe.
Impinduka ku buzima bw’abatuye imijyi yunganira Kigali
Abaturage bo mu mijyi yunganira Kigali begerejwe imihanda yabahinduriye ubuzima, banoroherezwa kugera ahari ibikorwa rusange nk’ibitaro, amashuri, amahoteli n’ibindi.
Muri buri mujyi hubatswe imihanda mu bice bitandukanye mu guhuza abantu no kubafasha kunoza ubuhahirane.
Muhizi Azarie utuye mu Kibiligi muri Muhanga yagaragaje ko borohewe no gushyikirana n’abandi.
Yagize ati “Uwapfuye yarihuse, nta birori yabonye. Twari mu mwijima ariko ubu ni amajyambere. Dufite ubutabazi kuko urwaje umuntu, wabona imodoka ikagutabara. Mbere hari mu manegeka.”
Ab’i Huye bishimira ko agaciro k’ubutaka n’inzu kazamutse. Abatuye ku Karubanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye batangarije IGIHE ko ibibanza biri hafi y’umuhanda mushya bya metero 20 kuri 30 byikubye biva kuri miliyoni ebyiri bigera kuri enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Iterambere ntiryasize abo mu yindi mijyi kuko kuva ku bacuruzi baciriritse kugeza ku bafite amaduka yagutse babonye agacu k’impinduka mu buzima bwabo. Hari abatangije imishinga iciriritse n’abafite gahunda.
Umucuruzi wa Me2U, Nzabonimpa Jean Pierre, ukorera ku Gateme muri Tumba yavuze ko abakiliya bamugana biyongereye.
Yagize ati “Hari abantu benshi bava hirya no hino batugana. Niba narabonaga nk’ibihumbi 30, nzabona 35 by’amafaranga y’u Rwanda.”
Abashoramari batangiye kurambagiza aho gukorera
Imijyi yose yatangiye kwakira abashaka kuyishoramo imari mu by’amahoteli, inganda n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yavuze ko hari abashoramari bazahatangiza inganda zirimo urw’amasafuriya, urw’imiti, n’urutunganya ibikomoka ku magweja.
Yavuze ko “Uruhare rwacu ni ugukangurira abashoramari gukorera muri aka karere ariko natwe tukabafasha kubona ibikorwa remezo ngo baze biboroheye.”
Uruganda rw’amakaro mu Karere ka Nyagatare (East African Granite Industries), rwatangaje ko rworoherejwe gusakaza ibicuruzwa mu gihugu no hanze.
Nyagatare iri mu mijyi ikibyiruka, abayituye bishimira ko ibikorwa remezo bizabafasha kwagura ubucuruzi burimo n’ubw’ibikomoka ku bworozi.
Ku nkengero za Kivu, Rubavu na Rusizi haganwa n’abanyamahanga biganjemo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahafite ibikorwa by’ubucuruzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yatangarije IGIHE ko bifuza guhinduka irembo ry’ubucuruzi.
Ati “Nyuma yo kubona ibikorwa remezo, hatangiye kuzamurwa inzu z’ubucuruzi zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’akarere. Inganda ziri gushaka kuzana amashami muri Rubavu, hari no gutegurwa icyanya cyazo.”
Abaturiye Ibirunga bubakiwe ruhurura zabashyiraga mu kaga
I Musanze hubatswe imihanda yatangiye gukangura imishinga migari y’ishoramari nk’isoko rya Goico no kwizihirwa n’abahasura.
Hanubatswe ruhurura ebyiri zireshya na metero 922 zatwaye miliyoni 949.9 Frw, mu kugabanya umuvumba w’amazi ava mu Birunga.
Depite Bajeni Mpumuro Emmanuel uturiye ruhurura ya Rwebeya (ifite metero 720 imanukana amazi kuva mu Kinigi ikayasuka mu mugezi wa Mukungwa) yagaragaje ko hari abaturanyi be bimutse bakiza amagara.
Yagize ati “Amazi yasenyaga inzu n’ingo z’abaturage, ibikorwaremezo, akangiza imyaka, yatwaraga amatungo. Umuntu yashaka kuyambuka akamujyana kuko arihuta cyane.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko guteza imbere imijyi habanza ibikorwa remezo, ishoramari rigakurikira.
Yagize ati “Imijyi yahisemo imihanda yo kunoza ubwikorezi bw’abantu n’ibintu nk’iby’ibanze mu kuzamura ubukungu. Harimo inyungu nyinshi, abantu bagiye hamwe ibikorwa remezo byoroha kubageraho n’umusaruro ukiyongera.”
Yavuze ko iyi gahunda atari iy’ubwikorezi gusa ahubwo igamije guteza imbere umujyi mu ngeri zose.
Ati “Igikurura abantu mu mujyi ni akazi n’imibereho ihari. Aho umuhanda ugeze ubuzima burahinduka, amazi meza akahagera, amashanyarazi n’ibindi.”
Imihanda imaze umwaka yubakwa, izuzura muri uku kwezi. Abaturage 298 babonye akazi muri Huye, 210 muri Rusizi, 800 muri Musanze, 240 muri Rubavu n’abandi babyungukiyemo.
Uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, uzasozwa muri Nyakanga 2021. Hari gukorwa inyigo y’icyiciro cya kabiri, ahazubakwa imihanda y’ibilometero 40 hibandwa ku igana mu byanya byahariwe inganda.















































Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO