00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IMF: N’ubwo u Rwanda rwahagarikiwe inkunga, ruhagaze neza mu bukungu

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 17 April 2013 saa 09:24
Yasuwe :

Nyuma y’isuzuma ryakozwe na bamwe mu bahagarariye Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ryagaragaje ko mu Rwanda ubukungu bwateye imbere bikaba biha Leta y’u Rwanda kutagira impungenge, kandi bikarufasha gutera intambwe mu bukungu cyane cyane bibananda mu kuzamura ibikorwa remezo, kongera abashoramari bavuye mu bihugu byo hanze, kongera ibicuruzwa bijya hanze n’ibindi byateza imbere ubukungu.
Mu isuzuma rimaze iminsi rikorwa na Paulo Drummond uhagarariye IMF, kuva ku wa 05 kugeza ku wa (…)

Nyuma y’isuzuma ryakozwe na bamwe mu bahagarariye Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ryagaragaje ko mu Rwanda ubukungu bwateye imbere bikaba biha Leta y’u Rwanda kutagira impungenge, kandi bikarufasha gutera intambwe mu bukungu cyane cyane bibananda mu kuzamura ibikorwa remezo, kongera abashoramari bavuye mu bihugu byo hanze, kongera ibicuruzwa bijya hanze n’ibindi byateza imbere ubukungu.

Mu isuzuma rimaze iminsi rikorwa na Paulo Drummond uhagarariye IMF, kuva ku wa 05 kugeza ku wa 18 Mata, rijyanye n’uko ubukungu bwifashe muri iki gihe ibihugu byinshi biri mu bibazo by’ubukungu. Iri suzuma ni ku nshuro ya gatandatu rikorewe ku Rwanda.

Iryo suzuma akaba yararikoreye mu bigo bitandukanye birimo, Minsiteri y’Imari n’Igenamigambi, muri Banki y’Igihugu n’abikorera, yasanze nyuma y’uko u Rwanda ruhagarikiwe inkunga ziva hanze ruhagaze neza mu bukungu.

Paulo ati ’’u Rwanda mu mwaka wa 2012 rwashoboye kuzamuka ku kigero cya 8%, ahanini biturutse ku iterambere ry’inganda na serivisi zitangirwa mu gihugu."

Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yagize ati ’’iri zusuma ritumara impungenge, rikaduha icyizere ko ryanakozwe neza mu rwego rwa tekiniki, hakaba nta kwibeshya kurimo kuko IMF nta gihugu ishamikiyeho ngo ibe yabogama, ahubwo igira inama igihugu ikoreramo uburyo bw’iterambere mu bukungu. Ubwo aba bagenzuzi biboneye ukuri bizafasha n’abandi batizeraga ibyo u Rwanda rwagezeho mu bukungu, barimo abaruteraga inkunga n’abifuzaga kuhashora imari guhindura imyumvire, bidafashe kumenya ahari ibibazo hakosorwe mu rwego rwo guteza imbere ubukungu."

Yongeyeho ko mu mwaka wa 2013, u Rwanda rugiye kongera abashoramari baturuka hanze, kongera ibyoherezwa hanze kuko ari byo bizana amadovize, kwita ku bumenyi ngiro, kongera ibikorwa remezo n’ ibindi bizamura ubukungu mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages