00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirenge ibiri y’i Rusizi igiye gutangira guhingwamo icyayi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 January 2024 saa 08:30
Yasuwe :

Uko imyaka ishira indi igataha niko ubuso buhinzeho icyayi ku butaka bw’u Rwanda bugenda bwiyongera bikagendana no kwiyongera kw’amadevize u Rwanda rukura muri ubu buhinzi.

Icyayi cyatangiye guhingwa mu Rwanda mu 1952, kuri ubu mu habarurwa abahinzi b’icyayi ibihumbi 43 , bafite hegitari 28 zihinzeho icyayi zivuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko ibipimo by’ubutaka byafatiwe mu mirenge ya Bweyeye na Butare, byagaragaje ko bwakwera icyayi bityo ngo hari gahunda yo gutangira kugihingayo.

Icyayi ni igihingwa ngengabukungu gihingwa ahantu hakonja kandi hari ubutaka busharira. Mu nganda 18 zitunganya icyayi mu Rwanda, harimo rumwe rwo mu karere ka Rusizi.

Mu biri kwigwaho hari no kureba niba icyayi kizahingwa muri iyi mirenge ya Bweyeye na Butare kizaba gihagije ku buryo hakubakwayo uruganda rw’icyayi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi, avuga ko muri Kanama 2022, aribwo Perezida Kagame yasuye akarere ka Rusizi atanga umurongo ku mushinga wo guhinga icyayi muri iyi mirenge.

Ati “Ibipimo byagaragaje ko icyayi hariya cyahera. Imbogamizi twagaragaje ni ikibazo cy’uburyo uruganda rwahagera, twibaza ngo icyayi ni giterwa ni nde uzaza kukigura? Hari uguhitamo hagati y’uruganda rwa Shagasha na Gisakura cyangwa Kitabi abandi bakavuga ngo byaba byiza haje uruganda rw’icyayi, nabyo dusanga ari indi nyigo yihariye”.

Visi Meya Munyemanzi avuga ko abaturage b’iyi mirenge bagaragaje inyota yo gutangira guhinga icyayi, ngo ikirimo kwigwaho ni ukureba igihendutse hagati yo kubakayo uruganda rw’icyayi ngo gukomerera rumwe mu nganda zihengereye zikagura amababi y’icyo cyayi.

Muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka 7, u Rwanda rwihaye intego yo kongera amadevize rukura ku musaruro w’icyayi akava kuri miliyoni 64$ akagera kuri miliyoni 171$ bitarenze 2024.

Mu mwaka wa 2022 amafaranga u Rwanda rwakuye ku cyayi rwohereje mu mahanga yiyongereyeho 10,3% ava kuri miliyoni 96,7$ agera kuri miliyoni 106,73$.

Imirenge ya Bweyeye na Butare nitangira guhingwamo icyayi izaba yiyongereye ku mirenge ya Giheke, Nkungu, Nyakarenzo na Mururu isanzwe ihingwamo icyayi muri aka karere.

Imirenge ibiri y’i Rusizi igiye gutangira guhingwamo icyayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages