00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango irenga 30,000 ituye ahakwibasirwa n’ibiza ikeneye gufashwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 8 June 2013 saa 06:18
Yasuwe :

Hashize igihe Ibiza bitandukanye byibasira abatuye ahantu hahananye ndetse no mu bishanga abenshi bakahasiga ubuzima. Ni muri urwo rwego hateguwe umuganda rusange wo gufasha imiryango isaga 30,000 biteganijwe ko impeshyi izarangira ntawe ugituye aho ashobora kwibasirwa n’ibiza.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2013, Abanyarwanda bakoze umuganda rusange udasanzwe ugamije gufasha kubakira abatuye ahantu bashobora kwibasirwa n’ibiza .
Ahereye ko imibare y’abantu 75 bahitanywe n’ibiza (…)

Hashize igihe Ibiza bitandukanye byibasira abatuye ahantu hahananye ndetse no mu bishanga abenshi bakahasiga ubuzima. Ni muri urwo rwego hateguwe umuganda rusange wo gufasha imiryango isaga 30,000 biteganijwe ko impeshyi izarangira ntawe ugituye aho ashobora kwibasirwa n’ibiza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2013, Abanyarwanda bakoze umuganda rusange udasanzwe ugamije gufasha kubakira abatuye ahantu bashobora kwibasirwa n’ibiza .

Ahereye ko imibare y’abantu 75 bahitanywe n’ibiza mu 2012, abagera ku 129 bagakomereka, mu gihe mu 2013 abagera kuri 58 bapfuye na ho abagera kuri 87 bagakomereka. Mu 2012 kandi ibi biza byashenye amazu arenga ibihumbi bitanu mu gihe muri uyu mwaka arenga ibihumbi bine yasenywe n’ibiza.

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi wifatanije n’abaturage bo mu karere ka Kicukira mu muganda wo kubakira abazahajwe n’ibiza, yavuze ko guverinoma y’u Rwanda idashobora kwihanganira ko ibiza bikomeza kwica abaturage kandi ari bo guverinoma ayoboye itsimbarayeho; ari amaboko y’igihugu.

Dr Habumuremyi avuga ko ari yo mpamvu guverinoma yafashe gahunda yo kugira ngo abaturage batuye ahantu bashobora guhungabanywa n’ibiza bahimurwe, bajyanwe ahagenewe gutura ku buryo muri Nzeri 2013 amazu agera ku 30,822 agomba kuba yarangije kubakwa, iyi miryango ikayimukiramo ku bufatanye n’abaturanye ku buryo imvura izagwa barimutse.

Ku bijyanye n’ubushobozi Dr Habumuremyi yavuze ko abatishoboye bazubakirwa inzu n’uturere, abakeneye gufashwa bakongererwa ubushobozi bakiyubakira mu gihe abashoboye kwiyubakira na bo bazerekwa ahagenewe gutura abaturage. Yanasabye kandi ko inzu zizukabwa mu buryo buboneye zigashyirwaho imireko ifata amazi, zikarindwa gusondekwa kuko guverinoma izakurikirana imyubakire yazo.

Dr Habumuremyi yagize ati “Mu izina rya guverinoma ndashimira ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro , ubw’Umujyi wa Kigali namwe baturage kuko muri intangarugero muri byose; mu gushyira mu bikorwa gahunda za guverinoma. Muza ku isonga gushyira byose mu bikorwa, mukomeze gufatanya, byose muzabigeraho. Uwareba Masaka mu myaka nk’itanu ishize, agarutse uyu munsi yabona ko bitandukanye kandi biracyaza. Icya ngombwa ni ugushyira hamwe hagati y’abayobozi n’abaturage bashyize hamwe nta kidashoboka.”

Minisitiri w’intebe akomeza agira ati “Iki gikorwa twagitangirije aho tuzi ko muri intangarugero abandi bakazaza kureberaho. Mu gihe abandi twabahaye amezi ane umuyobozi w’akarere kanyu yavuze ko muzakirangiza mu mezi abiri. Ndabasaba ko na bo bakora nkamwe.”
Yavuzeko umuganda rusange udasanzwe ukorerwa mu turere twose, mu duce twatoranijwe, aho yasabye Abanyarwanda bose kuzakomeza kwitabira iki gikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Ndamage Paul Jules yatangaje ko muri uyu murenge wa Masaka akarere kahageneye kuhatuza abaturage bavanwe mu bice bitandukanye by’aka karere, aho bashoboraga kwibasirwa n’ibiza kuko abenshi bari batuye mu bishanga, aho byari bigoranye no kuhacukura ubwihererero bwa sentimetero 30 utarahura n’amazi.

Yavuze ko bazahatuza abafite ibyo bibazo n’abandi bantu batishoboye barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasigajwe inyuma n’amateka hakazashyirwa ibikorwa by’amajyambere birimo isoko, ahatangirwa ubuvuzi (poste de santé), amashuri, ibigo by’imyuga, ikigo cy’abapolisi n’ibindi.

Ibi bikorwa bizakorerwa ku butaka bufite hegitari 20 ahazubakwa inzu zigera kuri 630 zimwe muri zo zikaba zararangiye, zirimo iz’abasirikare basubijwe mu buzima busanzwe n’iz’abasigajwe inyuma n’amateka.

Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi mu muganda wo kubakira abazimurwa ahibasirwa n'ibiza
Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi aganira n'abaturage nyuma y'umuganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages