00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga ine yitezweho gutuza imiryango isaga 240 muri Kigali mu macumbi agezweho bitarenze 2023

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 August 2023 saa 07:49
Yasuwe :

Ubwiza bw’umujyi wa Kigali ntibukivugishwa yombi, ubu bwabaye ingingo abashakashatsi basizanira kumenya inkomoko yawo, cyane cyane mu iterambere rishyigikiwe n’isuku n’umutekano nkuko intero yawo ivuga.

Nubwo bimeze bityo, umujyi wa Kigali uhanganye n’ikibazo cy’ingutu, cyo gutuza neza abakabakaba miliyoni ebyiri bawutuye, bakabaho mu macumbi meza kandi adahenze nkuko bikwiriye umujyi uri mu rugendo rw’iterambere.

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko nibura kugira ngo ubashe guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amacumbi aciriritse kandi agezweho, hakeneye kujya hubakwa amacumbi 18000 buri mwaka, nubwo kuri ubu aboneka agera ku 6000 gusa.

Byatumye Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho gahunda yiswe ‘Giriwawe) www.iwanjye.brd.rw , igamije gufasha imirango yinjiza amafaranga make kubona amacumbi ku nguzanyo nto, izajya yishyurwa mu byiciro mu gihe cy’imyaka igera kuri 20.

Imishinga itandukanye irarimbanyije hirya no hino muri Kigali, aho sosiyete zikomeye z’ubwubatsi ziri gusiganwa amanywa n’ijoro, ngo haboneke amacumbi y’ibanze yo gutuzamo abamaze kwiyandikisha no kuzuza ibisabwa muri iyo gahunda ya Giriwawe.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) kigaragaza ko mu mishinga irimbanyije, biteganyijwe ko amacumbi 560 ariyo azaba yamaze kuboneka kugeza mu Ukuboza 2024.

Ni inzu zizubakwa mu mishinga ine Guverinoma y’u Rwanda ifatanya n’ibigo byigenga bitandukanye harimo nk’umushinga w’amacumbi aciriritse ari kubakwa azwi nka Bwiza Riverside Homes, Bumbogo Housing Estate, Gahanga Riverside City na Rugarama Park Estate.

Uyu mwaka uzasiga habonetse amacumbi 246

Biteganyijwe ko umwaka wa 2023 uzarangira habonetse amacumbi aciriritse 246 naho mu mwaka wa 2023 hakaboneka andi 314.

Umushinga wa Bwiza Riverside Homes niwo biteganyijwe ko uzatanga amacumbi menshi muri uyu mwaka wa 2023, aho hazuzura amacumbi 156 mu cyiciro cyawo cya mbere.

Muri uyu mushinga ukorerwa mu murenge wa Kigali ahazwi nka Norvège, Ikigo ADHI Rwanda Ltd nicyo kiri kuhubaka amacumbi aboneka muri Gahunda ya Giriwawe.

Izi nyubako za ADHI zifite umwihariko w’uko zubakishijwe ibyuma bitandukanye n’izisanzwe zikoresha sima n’ibindi bikoresho bihenze kandi byangiza ibidukikije.

Inzu ya make muri uyu mushinga Guverinoma ifitemo uruhare, igura 21 500 000 Frw, ifite ibyumba bibiri, uruganiriro, igikoni, parikingi n’ibindi. Hari n’izindi nk’igura miliyoni 33.8 Frw, iya miliyoni 36.5 Frw n’iya miliyoni 40 Frw.

Bwiza Riverside Homes ni umwe mu mishinga izatanga amacumbi menshi aciriritse muri Kigali uyu mwaka

Hari undi mushinga wa Gahanga Riverside City biteganyijwe ko uzatanga amacumbi 85 aciriritse mu mujyi wa Kigali muri uyu mwaka wa 2023.

Uyu mushinga uri kubakwa mu Kagali ka Kagasa muri Gahanga, hafi ya Stade ya Cricket. Izi nzu zigura munsi ya miliyoni 50 Frw, buri imwe ikaba ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, aho kurira, ubwiherero n’igikoni.

Ni amacumbi kandi afite parikingi y’imodoka zigera kuri eshatu, igikoni cyo hanze, aho kubika ibikoresho ndetse n’inzu y’umurinzi.

Bumbogo Housing Estate mu karere ka Gasabo niwo mushinga uzatanga inzu nyinshi muri Kigali mu 2024 aho biteganyijwe ko hazubakwa amacumbi 126, ukurikirwe n’uwa Rugarama Park Estate uzatanga amacumbi 120.

Rugarama Park Estate ku bufatanye na Remote Group bafite umushinga wo kubaka inzu zidahenze 2000 mu Murenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge.

Inzu y’icyumba kimwe gikubiyemo ibyangombwa nkenerwa byose mu rugo izaba igura guhera kuri miliyoni 12 Frw, inzu ifite ibyumba bibiri izaba igura guhera kuri miliyoni 18 Frw.

Umwaka wa 2024 kandi uzaga Gahanga Riverside City Estate mu 2024 itanze andi macumbi 68 mu 2024.

Umudugudu wa Rugarama ni umwe mu yitezweho gutuza benshi muri gahunda y'amacumbi aciriritse mu mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages