Ni ukuvuga ko aho kwishyura amafaranga angana n’icyerekezo cyose agiyemo, azajya yishyura amafaranga ahwanye n’ibilometero yagenze.
Ni ibintu bitekerezwa ko bishobora gutangizwa, nyuma y’uko Leta ikuyeho Nkunganire ku ngendo yari yashyizweho mu bihe bya Covid-19 ubwo ubukungu bwari bwifashe nabi.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko ubu buryo bwo kwishyura amafaranga ahwanye n’ibilometero umuntu yagenze bugiye gushyirwa mu bikorwa bikaba byatangiye gukorwa mu gihe cya vuba.
Minisitiri Gasore yabwiye IGIHE ko bizasaba ko ikoranabuhanga risanzwe rikoreshwa muri bisi ryongerwa n’imashini zikongerwamo.
Ubusanzwe mu Rwanda hakoreshwaga uburyo buzwi nka Single Fare, aho umuntu akozaho ikarita rimwe gusa akishyura amafaranga y’urugendo rwose.
Niba umugenzi uri muri Gare ya Downtown mu mujyi rwagati yerekeza i Remera, yishyura 300 Frw n’ugiye Sonatubes bikaba uko.
Minisitiri Dr Gasore yasobanuye ko kwishyura ibilometero umuntu yagenze ari ikintu gishobora gufasha abagenzi cyane ko bitekerejweho mu gihe Nkunganire yatangwaga yavuyeho.
Yashimangiye ko ibiciro bishobora kwiyongera by’umwihariko ku bakora ingendo ndende ariko abakora ingendo ngufi bishobora kugabanuka.
Kuvuga ko umuntu yishyura ikilometero yagenze, bivuze ko uwahagurukiye muri Downtown yerekeza Sonatubes atishyura kimwe n’uri bugere i Remera.
Karasira Willy ukora mu kigo cya Centrika kiri mu bifite iryo koranabuhanga, yabwiye IGIHE ko kuba byakorwa mu ngendo mu Rwanda ari ibintu bishoboka kuko bamaze no kubyubaka.
Ati “Muri kariya kamashini dushyiramo ubwonko bw’ubukorano, butuma imodoka igera ahantu runaka ikamenya n’ikiguzi cyaho bitewe n’ibyo wayishyizemo.”
Mu buryo bworoshye muri ziriya mashini za Tap and Go zikoreshwa mu modoka, hazajya hashyirwamo ibilometero by’ahantu runaka hagendewe ku byapa bigize icyerekezo cy’umuhanda n’ibiciro byabyo.
Hari uburyo bubiri bishobora gukorwamo gusa byose bizagenwa n’ibyo guverinoma izagena.
Uburyo bwa mbere ni ubwo kwishyura bijyanye n’ikilometero (kilometer based tariff).Aha umuntu yajya afata ikiguzi cy’urugendo ku kilometero agakuba n’ibyo yagenze.
Kuri ubu ibiciro bigenderwaho ni ibyashyizweho ku wa 23 Ukwakira 2020, aho ukora ingendo zihuza intara asabwa kwishyura 21 Frw ku kilometero naho mu Mujyi wa Kigali aba 22 Frw.
Dushingiye ku biciro by’uyu munsi, umuntu ukoze urugendo rw’ibilometero bitatu aramutse yishyura akoresheje ubwo buryo yakishyura 66 Frw.
Ubundi buryo bushobora no kwifashishwa ni uko hashyirwaho amafaranga runaka abarwa mbere y’uko umuntu atangira urugendo azwi nka set up fee, hanyuma ugakurikizaho kubara igiciro ku kilometero nk’ibisanzwe.
Bivuze ko niba hagenwe amafaranga ya Set up fee angana na 50 Frw ugenze ibilometero bitatu yakishyura 116 Frw aho kuba 66 Frw.
Ibi bishobora gufasha n’abakora ubwikorezi rusange kuko byabarinda kugwa mu gihombo gitewe no kuba ingendo nyinshi muri Kigali zikorwa ibilometero bike.
Mu gihe bizaba byatangiye gukoresha bizajya bisaba ko umuntu akoza ku cyuma yinjira, hakazashyirwamo ikindi cyuma cyo gukozaho asohotse.
Minisitiri Dr Gasore yavuze ko mu gihe umuntu agiye ahantu runaka agasohoka ntiyongere gukozaho azajya yishyuzwa amafaranga y’urugendo rwose nubwo yaba yaviriyemo mu nzira.
Ni uburyo bwatekerejweho mu gihe abantu bashobora kuba bajya baviramo mu nzira ntibakozeho ikarita yabo.
Ati “Icya mbere ni uko baba bihombeje, kuko kugira ngo umuntu yemererwe kugenda ni uko azaba afite amafaranga y’ikiguzi cy’urugendo cyose. Ubwo nasohoka ntakozeho icyuma kizajya kiyagumana kizi ko yakoze urwo rugendo.”
Yagaragaje ko mu gihe cya vuba bazatangira gukora igerageza ku byerekezo bimwe na bimwe mbere y’uko bitangira gukoreshwa hose.
Yavuze ko ari gahunda izagezwa no mu bakora ingendo zijya mu ntara zitandukanye z’Igihugu.
Imikoranire iracyarimo imbogamizi
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bibiri bikora amakarita y’urugendo, AC Group na Centrika ariko ntabwo biratangira gukorana ku buryo bugaragara.
Usanga umuntu ufite ikarita ya Centrika itakora urugendo ku byuma bya AC Group, ibintu bihabanye n’itegeko ngengamikorere ku birebana n’ihangana mu bucuruzi.
RURA niyo ifite inshingano zo kugenzura imikorere n’amanyanga yagaragayemo akaba yakosorwa ariko kuri iyo ngingo, birasa naho yatereye agati mu ryinyo.
Minisitiri Gasore yavuze ko mu mavugurura ari gukorwa, azasiga imikoranire y’ibyo bigo na yo itunganye kuko biri mu nyungu z’abagenzi kandi biri mu byo basabwa bajya guhabwa uruhushya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!