Bavuga ko hari n'uduce twinshi duhinzemo icyayi tutarimo imihanda, aho usanga umusoromyi akoresha amasaha menshi ngo agere ku ruganda, bikaba byatuma n'icyayi gitakaza ubuziranenge.

Babigarutseho kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022, ubwo hizihizwaga umusi mukuru w'abahinzi b'icyayi n'abasoromyi.

Gaspard Nsengimana ugemura icyayi ku ruganda rwa Rutsiro Tea Factory yabwiye IGIHE ati "Icyayi ni igihingwa cyanteje imbere cyane kuko naretse akazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye mpitamo guhinga icyayi, gusa tubangamiwe cyane n'ikibazo cyo kutagira imihanda igera mu mirima y'ibyayi, bikatugora kugeza icyayi ku ruganda."

Akomeza agira ati "Usanga umwikorezi w'icyayi agenda amasaha menshi, rimwe na rimwe bigatakaza umwimerere w'icyayi kubera izuba."

Akarere ka Rutsiro, Ngororero na Nyabihu ni uturere tw'imisozi, aho usanga n'imihanda yifashishwa n'abahinzi yarangiritse ku buryo bworoshye kubera inkangu.

Mpekima Pierre wo mu Karere ka Ngororero ugemura icyayi ku ruganda rw'icyayi rwa Rubaya ruherereye muri aka Karere, yavuze ko bakeneye imihanda kugira ngo igihingwa cy'icyayi gikomeze kubateza imbere.

Aba baturage banavuga ko bafite ikibazo cy'igiciro cy'ifumbire cyazamutse, ikibazo gifitanye isano n'intambara yo mu gihugu cya Ukraine.

Mpekima ati "Ndi umwe mu batangiranye n'igihingwa cy'icyayi ahangaha Rubaya, batangiye kugihinga mfite imyaka 25 ariko ndengeje imyaka 70, cyanteje imbere kuko nashatse umugore, nigisha abana ndubaka n'ibindi…"

"Ikibazo kitugoye ubu ni imihanda mike, tukagorwa no kugeza icyayi ku ruganda kuko twagiye twagura imirima, imihanda ihari ni iyubatswe kera, tunagowe n'ifumbire isigaye ihenze cyane kuko umufuka twawuguraga ibihumbi 20 Frw, none ubu wikubye hafi kabiri turawugura ibihumbi 39 Frw."

Umuyobozi wa Rubaya Tea Factory, Mutabazi Havugimana Jean, avuga ko bakora ibishoboka byose ngo abahinzi b'icyayi batere imbere, akemeza ko ikibazo cy'izamuka ry'igiciro cy'ifumbire cyatewe n'intambara yo muri Ukraine kuko ari ho ifumbire nyinshi ikoreshwa mu cyayi ituruka.

Ati "Kuba igiciro cy'ifumbire cyarazamutse ni ikibazo kiri mu Isi yose bitewe n'intambara ya Ukraine n'u Burusiya ariko Leta ishyiraho nkunganire n'inguzanyo yo kuyigura, bakayishyuzwa nta nyungu.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yavuze ko ikibazo cy'imihanda bakizi.

Ati "Ikibazo cy'imihanda turi kugikoranaho na RTDA, twagaragaje imihanda ikeneye gukorwa, si n'ikibazo cy'abahinzi b'icyayi gusa kuko n'abagemura amata ava muri Gishwati bagorwa no kuba nta mihanda ihagije ihari."

Ntabwo uyu muyobozi yagaragaje igihe iyi mihanda izaba yamaze gukorwa, ngo hategerejwe ko haboneka amafaranga.

Inganda z'icyayi za Nyabihu, Rutsiro na Ngororero ni zimwe mu zifitwe na Rwanda Mountain Tea.

Zifasha abaturage bazituriye mu bikorwa by'iterambere nko kubona mituweli, gutanga inka, guha abaturage amazi meza n'ibindi, nk'uko byatangajwe na Prof. Tombola M. Gustave wari uhagarariye Rwanda Mountain Tea.

Abahinzi b'icyayi bafite impungenge z'imihanda mibi ituma icyayi kigera ku nganda cyangiritse
Abahinzi b'icyayi bafite impungenge z'imihanda mibi ituma icyayi kigera ku nganda cyangiritse
Uturere two mu ntara y'Iburengerazuba turi mu duhingwamo cyane icyayi
Uturere two mu ntara y'Iburengerazuba turi mu duhingwamo cyane icyayi
Hakozwe umuhango wo gusogongera icyayi ngo humvwe itandukaniro ryacyo mu buryohe
Hakozwe umuhango wo gusogongera icyayi ngo humvwe itandukaniro ryacyo mu buryohe
Abaturage biyemeje gukomeza guhinga icyayi gusa basaba ubufasha mu bikibabangamiye
Abaturage biyemeje gukomeza guhinga icyayi gusa basaba ubufasha mu bikibabangamiye
Abahinzi b'icyayi bagabiwe inka ku munsi wabagenewe
Abahinzi b'icyayi bagabiwe inka ku munsi wabagenewe