00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama za Perezida Kagame zatumye RwandAir yunguka abagenzi 20% mu nzira Kigali-Kamembe

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 29 January 2016 saa 07:48
Yasuwe :

Mu mpera za Kamena 2015, Perezida wa Repubulika yasuye Uturere twa Nyamasheke na Rusizi. Mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana cyabereye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, yasabye Sosiyete ya RwandAir kureba uburyo umubare w’amafaranga asabwa umugenzi itwaye imuvana i Kigali imujyana i Kamembe muri Rusizi yagabanuka.

Ibyo Perezeda Paul Kagame yabivuze nk’inama yafasha Sosiyete ya RwandAir, mu rwego rwo kugira ngo impande zombi zoroherezanye, abagenzi biyongere.

Yagize ati “Iyo ufashe imodoka ukayishyiramo lisansi ukaza ino aha (Rusizi), iyo urebye amafaranga ukoresha ndetse n’umwanya uhatakariza utavuze n’iyo modoka ukoresha, usanga uhahombera kurusha uko wagenda mu ndege bikakorohera, mu gihe byaba bitaguhenze cyane."

Icyo gihe yagiriye inama RwandAir yo kwemera kunguka amafaranga make ariko bikagirira abantu benshi akamaro, kandi bikihutisha iterambere.

Ati “Nabajije ababishinzwe numva babishyira mu mibare cyane, ariko se niba bishyuzaga amadorari 200 bagatwara abantu 20, baramutse batwara abantu 50 bakishyuza amadorari 100 si byo byaba bifite inyungu?”

Mu gihe kitageze ku minsi 15, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ko habayeho igabanuka ry’ibiciro by’ingendo za Kigali-Kamembe. Iryo gabanuka ry’ibiciro ryabaye nyuma y’aho Perezida Kagame yemereye abaturage ba Rusizi na Nyamasheke ko bizagabanuka.

Inama nziza Perezida Kagame yagiriye RwandAir nizo zatumye abagenzi bagera kuri 20% biyongera ku basanzwe bakora ingendo z’indege Kigali-Kamembe (Rusizi), nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iyo Sosiyete, John Mirenge, mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho yagize ati “Abagenzi bariyongereye nka 20% kandi baracyiyongera”.

Mirenge yavuze ko kwitabira serivisi za RwandAir ari inyungu z’umugenzi kubera ko agenda mu buryo bwisanzuye kandi agakoresha igihe gito bimurinda ibibazo bitandukanye, yaba ari ufite imodoka ye ugasanga ayiruhuye byinshi.

Yagize ati “Mu ndege, umuntu akoresha iminota 25 kugira ngo abe avuye i Kigali ageze i Kamembe, mu gihe mu modoka ari amasaha atandatu.”

Kubera ukwiyongera kw’abo bagenzi, RwandAir yongereye umubare w’inshuro yajyaga i Kamembe ziva kuri imwe zigera kuri ebyiri ku munsi.

Ubusanzwe urugendo rwo mu ndege Kamembe-Kigali muri RwandAir rwari Amadolari ya Amerika 185 (asaga ibihumbi 130 by’amafaranga y’u Rwanda), none ubu byashyizwe ku madolari 132 (asaga ibihumbi 93 by’amafaranga y’u Rwanda). Bisobanuye ko uru rugendo rwagabanutseho Amadolari 53 ya Amerika (asaga ibihumbi 37 by’amafaranga y’u Rwanda).

Imodoka ikoresha igihe cy’amasaha 12 mu kugana no kuva i Rusizi iturutse i Kigali, mu gihe indege ikoresha igihe kiri munsi y’isaha muri urwo rugendo rwo kugenda no kugaruka.

Abantu bavuga ko imodoka ikoze urugendo rurerure isaba amavuta ahagije, lisansi ihagije cyangwa mazutu ku bazikoresha, amapine akagenda asaza ndetse na bimwe mu byuma bikaba byakwangirika. Mu rugendo Kigali-Rusizi naho hajya sosiyete mbarwa zikoresha inzira y’umuhanda. Abateze imodoka nabo ugasanga bataka umunaniro n’ibibazo by’ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, John Mirenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages