00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indego Africa irateganya kwigisha abagore 800 inabashakire amasoko muri Amerika

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 1 May 2015 saa 07:35
Yasuwe :

Indego Africa irateganya guhugura abagore 800 bibumbiye mu makoperative 22, inabafasha gushaka amasoko y’ibikorwa byabo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Uwo muryango udaharanira inyungu ufasha abagore kwihangira imirimo, kuwa kane tariki ya 30 Mata 2015 washyikirije Impamyabumenyi abagore 25 bahawe inyigisho z’amezi 6 muri gahunda yo kwigisha ku buntu abagore 800 bibumbiye muri koperative 22 babaha amasomo banabashakira amasoko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Hatangwa Impamyabumenyi ku bagore 25 bari barahawe amahugurwa na Indego Africa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba yasabye abo bagore kubera ikitegererezo abandi.

Yagize ati “Ibyo muhawe bikwiye kubafasha kongera ubwiza bw’ibyo mwakoraga mugafasha igihugu mu rugamba rwo kurwanya ubukene.”

Abagore 25 bahawe impambyabumenyi, ibikorwa byabo bigiye gushakirwa amasoko muri USA

Umuyobozi wa Indego Africa, Karen Yelick yashimye Leta y’u Rwanda uburyo idahwema guteza imbere abagore, atangaza ko nyuma y’abagore 25 basoje amahugurwa abandi bazahita bahugurwa.

Uhagarariye Indego Africa mu Rwanda, Urujeni Rosine, yavuze ko abo bagore babigisha ubucuruzi n’uko amasoko ahagaze, mu gihe mu myaka 7 bari bamaze bakorana na bo hari abatarabashaga kwinjiza amafaranga 5000 ku kwezi ariko ubu benshi babona arenga ibihumbi 100 bitewe n’ibyo bakora.

Indego Africa, ni Umuryango udaharanira inyungu washinzwe na Matt hamwe na Tom Mitro mu mwaka wa 2007. Intego yari ugufasha abagore kwihangira imirimo ibateza imbere bakanabashakira amasoko.

Uyu muryango ufite ibyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Kigali mu Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages