00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengo y’imari y’igihugu yavuguruwe yongerwaho amafaranga miliyari 6,4

Yanditswe na

Remesha Jr

Kuya 26 February 2015 saa 01:07
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015, yongerwaho amafaranga y’u Rwanda (frw) miliyari 6, 4 kugira ngo umuvuduko ubukungu bw’igihugu buriho ukomeze.

Umushinga w’itegeko w’ingengo y’imari ivuguruye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yagejeje ku nteko ishingamategeko kuri uyu wa Uatatu, ugaragaza ko amafaranga leta izakoresha azava kuri miliyari 1753,3 yari asanzwe yaremejwe n’Inteko Ishinga Amategeko akagera kuri miliyari 1759,6.

Minisitiri Amb. Gatete yagaragarije abadepite ko Leta iteganya kongera amafaranga iguza akava kuri frw miliyari 122, 8 akagera kuri miliyari212.6, ni ukuvuga ko aziyongeraho amafaranga miliyari 89,8.

Aya mafaranga ngo azifashishwa mu gushyigikira imishinga y’iterambere, yagombaga guhungabanywa n’itinda ry’amafaranga yaturukaga mu baterankunga bo hanze y’igihugu.

Minisitiri Amb. Gatete ari kumwe n'abadepite/ ifoto: The New Times

Minisitiri Amb. Gatete yabwiye abadepite ko uku gutinda kw’inkunga n’inguzanyo biva hanze y’igihugu ari nabyo byateye ivugururwa ry’ingengo y’imari, kugira ngo bidakoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’igice cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS II).

Minisitiri yasobanuye ko impinduka zabaye mu nkunga zashyigikiraga ingengo y’imari, zatumye amafaranga yari yitezwe agabanukaho miliyari 130, 4, kandi ngo byari ngombwa ko leta iziba iki cyuho.

Minisitiri Gatete yijeje abadepite ko izi mpinduka ntacyo zizahungabanyaho imishinga yateguwe muri EDPRS II, ndetse n’indi mishinga yose Guverinoma yatangiye.

Inteko Ishinga Amategeko ifite igihe gito cyo kunonosora uyu mushinga w’itegeko ryo kongera ingengo y’imari y’igihugu, mbere yo kuwemeza, ariko benshi mu badepite bagaragaje ko bawushyigikiye.

Umwe mu badepite witwa Theobald Mporanyi yavuze ati “Ni byiza ko imishinga yo muri gahunda y’imbaturabukungu ishyirwa mu bikorwa uko yakabaye.”

Bamwe mu badepite banenze imyitwarire y’abaterankunga rimwe na rimwe usanga igira ingaruka mbi ku igenamigambi ry’igihugu.

Depite Mukama Abbas yasoje yibaza ati “Bigaragara ko abaterankunga bakora ibyo bishakiye mu gutanga inkunga zabo, ese ibi ntibikwiye kutwigisha guharanira kwigira tugatungwa n’imisoro yacu ?”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages