Igice kinini cy’ingengo y’imari kiva mu misoro n’amahoro bitangwa n’abaturage, andi akava mu mpano n’inguzanyo.
Urebye mu ngengo y’imari y’u Rwanda, uko yagiye izamuka ni na ko inguzanyo zo gukoresha muri iyo ngengo y’imari zagiye ziyongera.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko ingengo y’imari iteganyijwe gukoreshwa mu mwaka wa 2025/2026 ari miliyari 7.032,5 Frw. Muri iyi ngengo y’imari inguzanyo z’amahanga ziteganyijwemo ni miliyari 2.151,9 Frw.
Urebye nko mu myaka 10 ishize, inguzanyo igihugu gifata zikubye inshuro zigera ku munani, ziva kuri miliyari 251,1Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016 zigera kuri miliyari 2.151,9 Frw.
Kugeza mu mpera za 2024, inguzanyo zingana na 87,7% zari izihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire, bituma igihugu cyoroherwa mu kuzishyura.
Abahanga mu bukungu babona ubu bwiyongere bw’inguzanyo ntacyo butwaye igihe izo nguzanyo zikoreshwa neza.
Umusesenguzi mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko kuba inguzanyo zigenda ziyongera mu ngengo y’imari y’u Rwanda nta kibazo biteye, kuko zikoreshwa neza.
Yagize ati “Ikibazo cy’inguzanyo ku gihugu ntabwo ari ingano yayo, ahubwo ni imikoreshereze yayo. Iyo ikoreshejwe neza ibyara inyungu, biha serivisi nziza abaturage, bakagera ku iterambere.”
Yakomeje asobanura ko ubwo bwiyongere bugaragaza ko igihugu kiri mu murongo mwiza kuko atari ibihugu byose bigirirwa icyizere cyo kugurizwa.
Yagize ati “Bivuze ko ahubwo abakiguriza bagenda bakigirira icyizere, kandi si ukureba ngo uri umwizerwa gusa, uyaguha areba ayo yaguhaye mbere wayakoresheje gute, wayishyuye gute? Ese uri igihugu gifite ubishobozi bwo kuyishyura?”
Ubugenzuzi bw’Ikigo cy’ubushakashatsi cy’Abanyamerika, Standard & Poor’s (S&P) bwagaragaje ko u Rwanda rwishyura neza inguzanyo ruhabwa, byatumye rugumana inota rya B+.
Kaberuka yavuze ko impamvu u Rwanda rubona inguzanyo mu buryo bworoshye, ari uko ruri mu murongo mwiza wo kuzishyura bitagoranye.
Ati “U Rwanda ruri mu cyiciro cy’ibihugu bishobora kwishyura inguzanyo neza nta kibazo, bikaba binatuma tubona inguzanyo ku giciro cyo hasi kuko biba bizi ko twabasha kuyishyura.”
Kaberuka yasobanuye ko inguzanyo iba mbi ku bihugu iyo ikoreshwa nabi bigatuma ibyo yagenewe gukoreshwa bitagerwaho bityo n’iyo igiye kwishyurwa biragorana.
Ati “Byaba ikibazo igihe ikoreshwa nabi nko mu bindi bihugu aho usanga imishinga itangira ntirangire, aho usanga amafaranga yanyerejwe cyangwa agakoreshwa nabi, aho bwo kiba ari ikibazo gikomeye cyane.”
Mu 2024, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 8,9%, umusaruro mbumbe w’igihugu ugera kuri miliyari 18.785 Frw.
Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu 2025 buzazamuka ku rugero rwa 7,1%, bikagera kuri 7,5% mu 2026, na 7,4% mu 2027 mu gihe mu 2028 buzazamuka ku rugero rwa 7%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!