Mu rwego rwa gahunda ya Girinka Munyarwanda, Umujyi wa Kigali ubitewemo inkunga na UN Women wagabiye inka 40, abagore batishoboye bo mu murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, no mu murenge wa Kigali wo mu karere ka Nyarugenge.
Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushizwe ubukungu, Alphonse Nizeyimana, yasabye abaturage gushimira abaterankunga b’Umujyi wa Kigali bemeye kuyoboka gahunda yatangijwe na Perezida Paul Kagame, gahunda ya Girinka Munyarwanda, aho buri munyarwanda wese agomba gutunga inka.
Yagize ati’’ Nk’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, hari ibyo tuzi neza ko bitarabageraho ariko ibiri imbere ni byo byinshi. Izi nka zose zirahaka, mu minsi mike muraba mukirigita ku ifaranga, kuko amata muzayagurisha mwivane mu bukene.’’
Mukamusonera Appolinaria umwe mu bagore bahawe inka, yagize ati ’’Ndashimira by’umwihariko Perezida wacu Kagame utugabiye. Mfite imyaka 55, sinigeze mbona inka mu muryango w’iwacu, ariko dore ngiye kuyitunga, abazukuru banjye bagiye kujya banywa amata, kandi nanjye azangeraho.’’
UN Women itera inkunga imishinga itandukanye y’abagore batishoboye bo mu mujyi wa Kigali, abo mu duce tw’icyaro kuko bafite aho kororera bahabwa inka , abo mu duce tw’umujyi bafashwa mu bindi bikorwa bitandukanye binyujijwe mu mishinga ibyara inyungu.
Abagore bo mu murenge wa Kigali bagabiwe inka 20 zihaka, izindi 20 zigabirwa abo mu murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo.
Igikorwa cyo kugabira inka abagore batishoboye bo mu kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushizwe ubukungu n’iterambere Alphonse Nizeyimana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, Rangira Dorothy umukozi wa UN Women, hamwe na Mutware Joseph ushizwe ubukangurambaga mu mushinga w’Agaseke mu mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO