Inama y’imiryango mpuzamahanga yari iyobowe na Minisitiri w’intebe mu Bwongereza David Cameron, Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf na Susilo Bambang Yudhoyono wa Indonesia yemeje ko kongera imyaka y’intego z’ikinyagihumbi kugeza 2030 bizafasha kurandura ubukene ndengakamere ku Isi.
Nk’uko BBC ibitangaza, raporo yemejwe mu nama yo ku wa 30 Gicurasi, igiye gushyikirizwa ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo mu myaka ibiri busuzume agaciro ko kongera imyaka y’intego z’ikinyagihumbi yari kuzarangira mu 2015.
David Cameron, we na bagenzi be babona ko inzira imwe yo kurandura burundu ubukene ari uko gahunda y’intego z’ikinyagihumbi yasunikwa ikigizwa mu mwaka wa 2030.
Cameron yasabye ubufatanye bw’ibihugu byose kugira ngo muri kiriya gihe ibibazo by’ingutu byugarije Isi bizabe byarakemutse.
Muri ibyo bibazo harimo ubukene ndengakamere, impinduka mu guharanira uburenganzira bw’umugore, gukwirakwiza amazi no gushimangira umutekano mu mirire.
Igishya kizongerwa mu ntego z’ikinyagihumbi 2030, ni ukurwanya ishyingiranwa mu ngimbi n’abangavu n’uburenganzira bw’abagore ku mitungo, cyane cyane mu bihugu bimwe na bimwe bitaraha umugore agaciro kangana n’ak’umugabo.
Ikibazo kitashyizwemo mu byo gahunda ya 2015 yari kuzageraho ni ukugabanya ubusumbane ku buryo ibihugu byinjiza imitungo.
Iyi gahunda ya 2015 yimuwe yari imaze kugabanya ubukene ku kigero cya kimwe cya kabiri cy’abantu babonaga munsi y’idolari ry’Amerika 1.25.
Intego z’Ikinyagihumbi zimuriwe mu mwaka wa 2030, zirateganya gucumbura zimwe mu ngamba z’iyari kurangira mu 2015 zirimo kugabanya isesagura ry’ibiribwa, ubwisanzure bwo kuvuga, guhashya ruswa, uburenganzira ku burezi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO