Umuyobozi wa KBC, Janviere Mporanyi, yatangarije The News Times ko iyi nyubako izatwara miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda, ikazubakwa mu myaka ibiri aho imirimo yo kuyubaka izatangira muri Kanama.
Yitezweho kongera metero kare 24 000 ku buso bwakorerwagaho ubucuruzi n’ibiro by’abakozi mu mujyi wa Kigali.
Iyi nyubako izaba yegeranye n’iya Kigali Convention Centre na Kigali Heights ziherereye ku Kimihurura.
Kugeza ubu abacuruzi 40 bakoreraga muri KBC bamaze kwimuka kugira ngo imirimo yo kubaka itangire, izaba igizwe no kuvugurura iyi nyubako ikagirwa ijyanye n’igihe y’amagorofa 10.
Biteganyijwe ko nibura imirimo 300 izahangwa mu gice cya mbere cyo kubaka iyi nyubako n’isaga 1000 mu gihe izaba irangiye.
Mporanyi yakomeje avuga ko iyi nyubako izacururizwamo n’amasoko manini acuruza ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu ngo “Supermarket’’, abacuruzi bataranguza, ikazakorerwamo n’ibigo by’ubwishingizi, amabanki, ibigo bicuruza iby’ingendo, ibigo by’itumanaho ndetse ikagira n’aho gufatira amafunguro.
40% by’amafaranga yo kubaka iyi nyubako azaba aturutse muri KBC Limited, mu gihe andi 60% azaba ari inguzanyo ya banki.
Iyi nyubako nshya ya KBC izubakwa hagendewe ku myubakire mishya y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo buri wese uzahakorera hamunogere.
Muri iki gihe umujyi wa Kigali ufite inzitizi z’ibura ry’imyanya yo gucururizamo n’ibiro byo gukoreramo. Ubu gukodesha metero kare imwe y’ibiro ku kwezi ni ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda. Abahanga bavuga ko bigihenze bityo bagakangurira abikorera gushora imari mu mishinga yo kubaka.


















TANGA IGITEKEREZO