00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyubako nshya ya KBC izatwara miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 18 June 2015 saa 10:43
Yasuwe :

Inyubako nshya y’amagorofa 10 igiye kubakwa ahakorerwa ubucuruzi hazwi nka Kigali Business Centre (KBC) yitezweho kuba igisubizo cy’ibura ry’imwanya yo gucururizamo n’ibiro byo gukoreramo mu mujyi wa Kigali izuzura itwaye miliyari zigera kuri 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa KBC, Janviere Mporanyi, yatangarije The News Times ko iyi nyubako izatwara miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda, ikazubakwa mu myaka ibiri aho imirimo yo kuyubaka izatangira muri Kanama.

Yitezweho kongera metero kare 24 000 ku buso bwakorerwagaho ubucuruzi n’ibiro by’abakozi mu mujyi wa Kigali.

Igishushanyo mbonera cy'iyi nzu ukirebeye mu kirere

Iyi nyubako izaba yegeranye n’iya Kigali Convention Centre na Kigali Heights ziherereye ku Kimihurura.

Kugeza ubu abacuruzi 40 bakoreraga muri KBC bamaze kwimuka kugira ngo imirimo yo kubaka itangire, izaba igizwe no kuvugurura iyi nyubako ikagirwa ijyanye n’igihe y’amagorofa 10.

Biteganyijwe ko nibura imirimo 300 izahangwa mu gice cya mbere cyo kubaka iyi nyubako n’isaga 1000 mu gihe izaba irangiye.

Mporanyi yakomeje avuga ko iyi nyubako izacururizwamo n’amasoko manini acuruza ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu ngo “Supermarket’’, abacuruzi bataranguza, ikazakorerwamo n’ibigo by’ubwishingizi, amabanki, ibigo bicuruza iby’ingendo, ibigo by’itumanaho ndetse ikagira n’aho gufatira amafunguro.

40% by’amafaranga yo kubaka iyi nyubako azaba aturutse muri KBC Limited, mu gihe andi 60% azaba ari inguzanyo ya banki.

Iyi nyubako nshya ya KBC izubakwa hagendewe ku myubakire mishya y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo buri wese uzahakorera hamunogere.

Muri iki gihe umujyi wa Kigali ufite inzitizi z’ibura ry’imyanya yo gucururizamo n’ibiro byo gukoreramo. Ubu gukodesha metero kare imwe y’ibiro ku kwezi ni ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda. Abahanga bavuga ko bigihenze bityo bagakangurira abikorera gushora imari mu mishinga yo kubaka.

Igishushanyo mbonera cy'uko KBC izaba imeze
KBC yatangiye kubakwa mu buryo buvuguruye mu 2016
Imirimo nyir'izina yo kubaka izatangira muri Kanama uyu mwaka
Inyubako nshya isimbuye iyi yari ishaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages