Uyu mujyi washyizwe mu ya kabiri (secondary cities) yunganira uwa Kigali ugaragaramo inyubako nyinshi za Kaminuza y’u Rwanda (UR) zishaje ndetse n’izitagikorerwamo zabaye amatongo, bityo bamwe bakavuga ko zishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cyemejwe ku wa 26 Werurwe 2021.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko batangiye ibiganiro na Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo harebwe uko izo nyubako zatangira kuvugururwa bijyanye n’ubushobozi buhari.
Yavuze ko hari icyifuzo ko ubwo butaka bwa Kaminuza bwakegurirwa abikorera ariko bagahera no ku barimu ba Kaminuza bifuza kububyaza umusaruro.
Ati “Hari inyubako zidahesha isura nziza yaba ari Akarere ndetse na Kaminuza, hakomeje rero kubaho ibiganiro n’ubuyobozi bwa Kaminuza ndetse haza gufatwa umwanzuro w’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire cyazatanga inama ku buryo Inzego Nkuru z’Igihugu zafata icyemezo [cyo kwegurira ubutaka bwa Kaminuza abikorera].”
Yavuze ko hashobora kubaho gutanga urugero, Kaminuza igatangira kuvugurura inyubako nini zigikomeye bijyanye n’ubushobozi buhari kandi hakubahirizwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye.
Ati “Ndetse hatanzwe n’umurongo ko habaho icyo twakwita ‘urugero’ ese ntihafatwa inyubako nkeya bijyanye n’ingengo y’imari ihari hakabaho kugerageza kureba uko twifuza twese twabikora neza, inyubako zihari zikomeye zishobora kuba zavugurwa neza zigatanga serivise ku barimu ndetse no ku bayobozi, hanyuma n’ibibanza bisigaye byabonekamo nabyo Kaminuza ikaba yagena uko byabyazwa umusaruro.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yavugiye mu Kiganiro ‘Sobanuza’ cya Radio Salus ko bamaze gukorana inama ebyiri n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye barebera hamwe uko imitungo yayo iri muri ako karere irimo ubutaka n’inyubako yakoreshwa neza.
Ati “Icya mbere ni uguhera ku mazu ya Kaminuza ari ku i Taba n’ahandi hatandukanye y’amacumbi y’abarimu. Twumvikanye ko Akarere n’Urwego rushinzwe imyubakire na Kaminuza bicara bakareba inzu baba bifuza ko Kaminuza yakubaka ihereye mu kuvugurura izihari, yaba iteye ite, ibyo twabyumvikanaho tukamenya ikiguzi cyayo ikanadufasha kuba twavuga tuti ‘mu myaka itanu iri imbere dushobora kuba amazu yose tumaze kuyasana’.”
Usibye amazu Kaminuza y’u Rwanda ikoreramo n’andi icumbikiramo abarimu, hari andi yakorerwagamo ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi yafunze imiryango kuri ubu akaba yararengewe n’ibigunda.
Yavuze ko ayo mazu nayo azitabwaho ariko cyane cyane inzu iri mu marembo y’Umujyi wa Huye hafi ya Hotel Faucon.
Ati “Cyane cyane nk’inzu iri hano mu marembo y’umujyi nayo ni ikibazo turimo gukoraho kubera ko hariya hantu niho umuntu ahingukira iyo aje mu mujyi wa Huye.”
Prof Lyambabaje yavuze ko kuri ubu hari inyubako iri kubakwa mu Mujyi wa Huye izakorerwamo ibijyanye no kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse hari n’umushinga w’ishuri ry’amategeko wo kubaka inyubako nziza, bityo bari gukorana n’Akarere ka Huye kugira ngo bubake bigendanye n’igishushanyo mbonera cyemejwe.
Mu bindi Kaminuza y’u Rwanda irimo gukorana n’Akarere ka Huye harimo guteza imbere ubuhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo harebwa ibyakorerwa mu bishanga ifite, mu ishyamba rya Arbertum n’ahandi hatandukanye.












Ibitekerezo 0