ITM igira uruhare rukomeye mu gushakira ibigo abakozi, gutanga amahugurwa no kongerera ubushobozi abakozi, gufasha urubyiruko rurangije Kaminuza kubona akazi n’ ibindi.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo iki kigo cyizihizaga isabukuru y’ imyaka itanu kimaze gishinzwe mu Rwanda, hagarutswe ku mateka yacyo mbere y’uko gitangira n’ibyo kimaze kugeraho.
ITM Africa imaze gufasha abakozi barenga 2,000, imaze guhugura abakozi barenga 3,800 kandi yafashije urubyiruko rurenga 150 kubona akazi.
Iki kigo cyatanze amahugurwa mu ibigo birenga 200 yaba ibya Leta, ibyigenga n’Imiryango itegamiye kuri Leta haba mu bujyanama, kubashakira abakozi no guhugura abakozi.
Umukozi ukorera muri Canalbox, Mbonimpa Jean de la Paix waje uhagarariye abakozi 50 bafashijwe na ITM kubona akazi, yavuze ko ITM hari icyo yabafashije.
Ati “Turashimira ITM yadufashije kubona akazi tukirangiza kaminuza, tutarabona ubuzima none uyu munsi turashoboye ku buryo ubu ndi umuyobozi kandi naratangiye ndi umukozi. Nibakomereza aho gutanga abakozi bashoboye kuko hari ibigo bidafite abakozi bashoboye.”
Umuyobozi wa ITM Africa Ltd mu Rwanda, Dorcas Rutunda yavuze ko bishimira imyaka bamaze batanga abakozi bashoboye kandi bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ ibigo byo Rwanda.
Yagize ati “Iyi myaka itanu tumaze ITM yubatse izina ryiza mu ruhando rw’ibigo bitandukanye. Kuri ubu iri mu bigo biyoboye ibindi mu gutanga abakozi bafite ubumenyi buhagije kandi urugendo ruracyakomeje.”
Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan yashimiye ITM Africa uruhare igira mu gufasha Igihugu kugira abakozi bakenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati “Turashimira gahunda ya ITM Africa uruhare igira mu gufasha urubyiruko no gutanga abakozi bashoboye.”
ITM Africa Ltd yatangiye muri 2017 ikaba ikomoka ku kigo mpuzamahanga ITM Group cyatangiye muri 2011, gishinzwe na Sylva Monga.
Kugeza ubu imaze gushinga amashami mu bihugu icumi harimo Angola, Benin, RDC, u Budage, Kenya, Nigeria, Rwanda, Afurika y’Epfo, Tanzania, Congo Brazzaville na Togo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!