Tariki 03 Mutarama 2024 nibwo uyu muyoboro w’ibilometero bine watangiye kubakwa. Ni umuyoboro uri kubakwa ku bufatanye bw’abaturage binyuze mu miganda, Itorero Methodiste Libre mu Rwanda n’abafatanyabikorwa b’Abanyamerika.
Habimana Donat wo mu mudugudu uyu muyoboro uzagezamo amazi, yabwiye IGIHE ko kubona kubona amazi meza byamugorana.
Ati "Amasoko twavomagaho yari kure imvura yagwa amazi agahindana. Abana bageragayo ububido bakabucyurira aho babuze amazi, tukibaza ukuntu dutuye mu mujyi uko amazi azatugeraho bikatuyobera. Twashimye Imana yakoresheje abayobozi bagashaka abaterankunga bakaba bagiye kutugezaho amazi.”
Muhawenimana Clemence, umubyeyi w’abana babiri wo mu Mudugudu wa Birembo avuga ko hari ubwo bararaga badakarabye kubera kubura amazi.
Ati “Twavomaga ahantu bita Mumaryohe, bidusaba guterera umusozi harimo n’urugendo runini. Ubwo tugiye kubona amazi tugiye kurushaho no kugira isuku.”
Umuyobozi Mukuru w’Itorero Methodiste Libre ry’u Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel yavuze ko abaterankunga basuye ishuri rya Nyarusazi, bagasanga abana bahiga bajya kuvoma mu kabande, biyemeza gutanga umusanzu wabo kugira ngo aba banyeshuri n’imiryango yabo babone amazi.
Ati “Twavuganye n’aba bafatanyabikorwa bacu barabyumva cyane. Igitekerezo ni uko cyaje. Gukora umuyoboro w’ibilometero bine, abaturage bakitabira imiganda bakabigira ibyabo, ibyo biratunezeza bikanezeza n’abafatanyabikorwa. Umuyoboro ugiye kuzura kuko ibikoresho byamaze kuhagera, ubushobozi burahari".
Umuyobozi w’Akarere Karongi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie, yavuze ko mu kwegereza abaturage amazi meza aka karere kageze kuri 85%.
Ati "Turizeza abaturage bacu ko 15% basigaye tuzayabagezaho muri uyu mwaka, 2025 ikazasanga bose bafite amazi".
Visi Meya Umuhoza avuga ko iki cyizere bagishingira ku kuba hari aho bagiye bakomanga basaba ingengo y’imari yo kwegereza amazi abaturage akavuga ko iyi ngengo y’imari nimara kuboneka uyu mwaka uzarangira abaturage bose begerejwe amazi meza 100%.
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka 7, ihera 2017 ikagera 2024. U Rwanda rwihaye intego yo kuba rwamaze kwegereza amazi abaturage bose 100% bitarenze umwaka wa 2024.
Umuyoboro wa Gatare-Nyarusazi-Birembo biteganyijwe ko mu kwezi kumwe uzaba wuzuye. Uzaha amazi meza ingo 600 n’Ikigo cy’amashuri cya Nyarusazi, muri rusange biteganyijwe ko uyu muyoboro uzaha amazi abaturage barenga 3000.
Uyu muyoboro uzuzura utwaye ingego y’imari ya miliyoni 20Frw utabariyemo agaciro k’imiganda izakorwa n’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!