00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abataragezwaho amazi n’amashanyarazi bahangayikishijwe n’iterambere ryabo

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 15 May 2014 saa 07:17
Yasuwe :

Abaturage batuye mu Murenge wa Murama Akarere ka Kayonza bahangayikishijwe no kuba bataragezwaho amazi n’umuriro w’amashyanyarazi kuko ngo bibangamiye kuba bagera ku iterambere kimwe na bandi baturage.
Bamwe mubatuye mu murenge wa Murama bavuga ko bavoma amazi bakuye mu bishanga, aya mazi ngo hari ubwo abatera indwara zitandukanye zikomoka ku isuku nke.
Ishimwe Sandra, atuye mu Kagari ka Nyakanazi avuga ko iyo bakeneye amazi meza bayagura kuri bamwe mubaturage baba (…)

Abaturage batuye mu Murenge wa Murama Akarere ka Kayonza bahangayikishijwe no kuba bataragezwaho amazi n’umuriro w’amashyanyarazi kuko ngo bibangamiye kuba bagera ku iterambere kimwe na bandi baturage.

Bamwe mubatuye mu murenge wa Murama bavuga ko bavoma amazi bakuye mu bishanga, aya mazi ngo hari ubwo abatera indwara zitandukanye zikomoka ku isuku nke.

Ishimwe Sandra, atuye mu Kagari ka Nyakanazi avuga ko iyo bakeneye amazi meza bayagura kuri bamwe mubaturage baba bayakuye muyindi mirenge igize akarere ka kayonza kandi ngo bayagura bahenzwe cyane, abadafite amafaranga bagashoka ibishanga.

Gukoresha amazi y'igishanga bishobora kuba intandaro y'uburwayi/Photo internet

Yagize ati” Hari bamwe mubaturage usanga barihangiye umurimo wo gucuruza amazi kuko babonye ko amazi meza ari ikibazo, kandi babonye ko babona inyungu dore ko ijerekani tuyigura amafaranga 200”.

Yongeyeho ati “Abavoma amazi yo mubishanga bo usanga akenshi bagaragaza indwara zikomoka mu kugira isuku nke bakarwara inzoka n’izindi ndwara, kubera ko ntabushobozi bafite bwo kugura amazi meza “.

Seromba Simon, yongeyeho ko kuba badafite umuriro w’amashyarazi ngo bibangamiye cyane kuba bakora imishinga cyangwa imwe mu mirimo ikorwa hifashishijwe umuriro wamashanyarazi.

Yagize ati ”Reba ubu nta mushinga n’umwe wakora wifashishije umuriro w’amashyanyarazi, iyo twifuje kwiyogoshesha tujya mutundi turere cyangwa i Kayonza mu mujyi, ntago wasaba icyo kunywa gikonje ngo ukibone, nta mashini zisya imyaka ushobora kubona hano hafi yacu, tukaba twifuza ko Leta yatugeza ibyo bikorwa remezo byose kugira ngo natwe tugere ku iterambere rirambye“.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko ibi bibazo bizwi kandi ngo ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi n’umuriro w’amashyanyarazi byashyizwe mungengo y’imari y’umwaka utaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’ungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’akarere, Nsengiyunva Benoit, avuga ko ibi bibazo byose bizwi ariko ngo hakaba harafashwe ingamba zo kuba aba baturage bakwegerezwa ibyo bikorwa remezo.

Yagise ati "Twarangije igice cya mbere cyo kubaka ibigega by’amazi, kandi mu ngengo y’imari y’umwaka utaha twashyizemo amafaranga agomba kuzifashishwa mu kugeza amazi meza ndetse n’umuriro w’amashyanyarazi kuri aba baturage".

Nsengiyunva yakomeje avuga ko kuba abatuye muri uyu murenge wa Murama bari bataragezwaho ibi bikorwa remezo ngo byatewe n’imiterere y’uyu murenge ugizwe n’imisozi miremire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages