Abajijwe na TNT impamvu yateye akarere gutinda gutangiza kumugaragaro iryo soko, Meya wa Kayonza John Mugabo yavuze ko gutinda byatewe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi mucye, ati "Umurongo uhageza amashanyarazi ufite faze [phase] imwe ku buryo utabasha kwifashishwa mu ikoreshwa ry’amamashini yose. Gusa twasoje ibiganiro twagiranaga na REG mu rwego rwo kugirango tuhageze faze eshatu [three phase]", yagaragaje ko tariki 15 iyo mirimo izaba yarasojwe.
Meya Mugabo yatangaje kandi ko imirimo yo kugirango bageze umurongo wa faze eshatu z’amashanyarazi bizasozwa bitwaye miliyoni 38 Frw, ndetse ashimangira ko aya mafaranga akarere kayafite mu isanduku yako ku buryo iyi mirimo isozwa vuba.
Iri soko biteganyijwe ko rizaha imirimo abagera ku 3500 biganjemo urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO