Mu karere ka Kayonza hagiye kubakwa uruganda rutunganya inyama, ruzafasha aborozi b’inka n’andi matungo yororerwa mu karere ka Kayonza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Guverineri, Uwamariya Odette, ubwo yasuraga ibikorwa bya Koperative “Terimbere Mworozi Mbare” iherereye mu Murenge wa Karangazi, n’abagize ihuriro ry’amakoperative y’aborozi akorera mu karere ka Nyagatare yababwiye ko mu biteganyijwe gukorwa harimo uruganda rutunganya inyama.
Yagize ati “Hari gahunda nyinshi ziteganywa mu Ntara y’Iburasirazuba zigamije iterambere ry’ubworozi nk’uruganda rw’inyama rugiye kubakwa mu karere ka Kayonza.”
Yasabye abayobozi ba koperative gukorera mu mucyo no guharanira icyateza imbere Koperative yabo no gushyira imbaraga mu bworozi kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.
Uruganda rutunganya inyama ruzatangira kubakwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2013 na 2014. Akarere ka Kayonza katoranyijwe kubakwamo urwo ruganda kuko ari hafi y’aho izo nyama zaturuka nk’agace karangwamo ubworozi cyane no kuzohereza mu gihugu imbere no hanze yacyo mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda.
Ari kumwe n’abandi bayobozi bo mu ntara y’iburasirazuba batambagijwe aho Koperative Terimbere mworozi ikorera berekwa aho amata akusanyirizwa, farumasi ifasha aborozi kugura imiti y’amatungo yabo berekwa n’inyubako nshya izagurirwamo ibikorwa bya Koperative ndetse hanatangiye kugurishirizwamo ibiryo by’amatungo ku borozi babyifuza.



















TANGA IGITEKEREZO