Koperative Abahuza imwe mu makoperative y’abamotari bo mu karere ka Kicukiro, uretse guteza imbere abanyamuryango bayo imaze kwiyuzuriza inzu ikoreramo ifite agaciro ka Miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda. Mu mwaka utaha irateganya kubaka umuturirwa uzakorerwamo imirimo y’ubucuruzi.
Koperative Abahuza yatangiwe na bamwe mu basezerewe mu ngabo, bifatanije n’abandi banyarwanda bari mu buzima busanzwe. Mu itangira ryayo bari ikimina kigizwe n’abantu icumi, batatu muri bo ari bo bafite moto zabo, abandi bakorera abandi.
Ntaganzwa Celestin, Umwe mu basezerewe mu ngabo akaba n’umuyobozi wa Koperative Abahuza, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko Koperative yabo yatangiye mu mwaka wa 2009 ari ikimina bivuye ku gitekerezo cya bamwe bari baravuye mu ngabo bifatanije n’abandi basanzwe, bose bagera ku icumi. Agira ati “Twangiye batatu gusa aribo bafite moto. Mu 2007 twatangiye turi ikimina dutanga amafaranga Magana atanu buri munsi. Ayo mafaranga yaje kugwira agera muri miliyoni n’igice, ubwo dutangira gukorana na Banki. Nyuma Banki twakoranaga na nk’ikimina, batwemereye kuduha moto enye, mu mezi atarenze atanu baduhaye izindi eshatu, ubwo twese uko twari icumi buri wese yari ifite moto ye.”
Ntaganzwa akomeza adutangariza ko ubwo bakoreraga muri ASSETAMORWA ariko bakabona ntacyo ibagezaho n’ubwo batangagamo amafaranga, ndetse n’abanyamuryango bayo badatera imbere. Agira ati “Icyo gihe twakoze umushinga wa Koperative cyane cyane ba nyirimoto ariko abenshi bazitwarira. Ubwo Koperative yatangiye kumugaragaro abenshi batangira kutugana.”
Atangaza ko n’ubwo Koperative yari itangiye bahanganye n’imbogamizi z’uko ASSETAMORWA yatangiye kubarwanya kuko babonaga Koperative izabangamira inyungu z’ishyirahamwe nyamara ntacyo ryigeze ribagezaho. Muri Gashyantare 2009, bahawe ubuzimagatozi batangira gukora bafite imbaraga. Ntaganzwa agira ati “Mu mwaka wa mbere twashoboye guha abanyamuryango bashya moto 15, mu waka wa kabiri twatanze izirenga 20, mu mwaka wa gatatu dutanga izigera kuri 30. Mu myaka ine Koperative itangiye tumaze guha abanyamuryango moto zigera kuri 70. Muri uwo mwaka kandi ni bwo twubatsemo inzu.”
Koperative Abahuza yatangiye ifite abanyamuryango 10 ubu igeze kuri 450. Yahawe ibihembo bitandukanye by’imikorere myiza, kuko mu mwaka wa 2011 yahawe igihembo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) mu rwego rw’Umujyi wa Kigali giherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda 500,000. Komisiyo yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, mu marushanwa yakoresheje mu makoperative ikurikirana arenga 300, Koperative Abahuza yahawe igihembo cya kabiri giherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda 900,000.
Ntaganzwa agira ati “Mu mwaka wa 2014, turateganya kubaka umuturirwa kandi ahantu hagendanye n’ubucuruzi hafi y’isoko, ku buryo tuzayibyaza umusaruro, n’abazadukomokaho ikabagirira akamaro.” Abanyamuryango ba Koperative Abahuza batangiranye umugabane w’amafaranga ibihumbi bitatu none ubu bageze ku bihumbi Magana atatu na mirongo itanu kuri buri munyamuryango.
Uretse kugera ku rwego rwo kugurira moto abanyamuryango, Koperative abahuza yafashije abayirimo ku buryo 20 bamaze kubaka amacumbi (inzu), abandi bane bamaze kugura imodoka. Ntaganzwa avuga ko gahunda yabo ari uko buri munyamuryango agomba kuva mu bukode.
Ndahimana Emmanuel Rafiki, umuryango muri Koperative Abahuza yadutangarije ko amaze kugera kuri byinshi akesha Koperative yabo kuko amaze kugura moto ebyiri kandi yamufashije no kubaka inzu ifite agaciro ka Miliyoni indwi z’amafaranga y’u Rwanda. Agira ati “Ubu maze kugira ingwate, ndifuza kuva ku rwego rwa moto nkagura imodoka kandi koperative yanjye izabimfashamo.”
Ndahimana asaba abamotari bagenzi be kujya bakurikirana imikoreshereze y’umutungo wabo, abatarajya muri koperative bakazisunga kuko aribwo bashobora gutera imbere kandi bakazagera kuri byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO