00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurigirwaho gukoresha ibarurishamibare mu buhinzi

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 4 December 2015 saa 12:58
Yasuwe :

Nyuma y’uko ubuhinzi bw’u Rwanda buzamutseho 5% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2015, inzego zishinzwe ibarurishamibare muri Afurika zateraniye i Kigali mu nama yo kungurana ibitekerezo ku buryo ibarurishamibare ryatezwa imbere.

Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, avuga ko nkuko byagaragaye mu cyegeranyo EICV4 ubuhinzi bugize 33% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihe abaturage bakora ubuhinzi ari 72%.

Mukeshimana avuga ko ibarurishamibare rifasha mu igenamigambi, by’umwihariko mu bijyanye no gufata ingamba nshya zituma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera hagendewe ku bipimo byashize, haba mu kurwanya imirire mibi, guhangana n’ubukene n’ibindi.

Mu gufungura iyi nama umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Attaher Maiga yavuze ko uyu muryango ahagarariye ushyize mu byibanze guteza imbere ibikorwa by’ibarurishamibare, kwegeranya amakuru yose yagira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi, imirire myiza n’ibindi.

Yavuze ko bashyira ingufu ku mugabane w’Afurika kuko ubuhinzi arir yo shingiro ry’iterambere mu bihugu byinshi ariko ugasanga uburyo bw’ibarurishamibare buracyakeneye kongerwamo ingufu.

Ati “Byinshi mu bihugu by’Afurika ntiharaboneka ubushobozi bwo gukora ibarurishamibare ndetse no kurikoresha mu kugena politiki n’igenamigambi”

Umuyobozi mu ishami ry’ibarurishamibare mu ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku buhinzi (FAO) ku isi, Joseph Schimidhuber, avuga ko ibihugu 24 muri Africa bimaze gukorerwamo ubushakashatsi muri gahunda yawo yitwa “Strategy to improve Agriculture and Rular Statistics”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni gahunda yo guteza imbere ubushakashatsi bw’ubuhinzi mu bice by’icyaro.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), Murangwa Yousouf, avuga ko buri gihembwe cy’ubuhinzi babasha gukurikirana umusaruro wabonetse ariko bikaba bigenda binozwa uko imyaka igenda ishira.

Iyi nama y’iminsi ine itegurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), izwi ku izina rya ”The African Commission on Agricultural Statistics“, ihuriza hamwe buri myaka ibiri abayobozi mu bigo by’ibarurishamibare bo mu bihugu by’Africa mu rwego rwo guteza imbere ibarurishamibare.

Iyi nama kandi iri mu morongo wa FAO, wo guteza imbere ibarurishamibare mu buhinzi cyane mu bice by’icyaro.

Nkuko byagaragaye muri Raporo y’iki kigo cy’u Rwanda, mu gihembwe cya kabiri cya 2015, umusaruro w’ ubuhinzi wazamutseho 5%, ukagira uruhare rwa 33% mu bukungu bw’igihugu.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Gerardine Mukeshimana asonabura intambwe yatewe mu ibarurishamibare mu buhinzi
Umuyobozi mu ishami ry’ibarurishamibare muri FAO ku Isi, Joseph Schimidhuber
Murangwa Yousouf, Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR)
Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Attaher Maiga
Iyi nama yitabiriwe n'ibigo ndetse n'imiryango byita ku buhinzi baturutse hirya no hino

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages