Uyu muyoboro watashywe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023 mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigarama na Nyamugari.

Ni umuyoboro w’amazi ufite amavomero arindwi akoreshwa n’abaturage ndetse n’ibigo by’amashuri, hiyongereyeho n’abakorera ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania.

Uyu muyoboro wubatswe n’ikigo Ayateke Star Company ku bufatanye bw’akarere ka Kirehe n’Umushinga Water Aid Rwanda, utewe inkunga na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro uwo muyoboro, wabereye mu mudugudu wa Shungerezi mu kagari ka Nyakurazo mu murenge wa Kigarama, ahubatswe ivomo n’ikigega kinini gikusanyirizwamo amazi.

Mutegarugori Laurence, umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Shungerezi bahawe ivomero, yavuze ko baruhutse ibintu byinshi byaturukaga ku kujya gushaka amazi kure kandi mabi.

Yagize ati “Twavomaga Akagera, twarangiritse. Twahaburiye abacu tuvoma amazi mabi; twarwaye inzoka abana bacu barwaye impiswi. Turuhutse gukandamizwa n’umwanda, abana bacu ntibafure.”

Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine yavuze ko impamvu bakora ibyo ari uko bazi neza ko kugira amazi ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Ati “Turashimira ubushake bwa politiki ndetse n’intumbero ku rwego rwo hejuru bishyira imbere umuturage ndetse n’uburenganzira bwe. Umuntu udafite amazi ntabwo ashobora kubaho, amazi ni ubuzima.”

KAORU Katahashi uhagarariye Water Aid Japan, yavuze ko u Buyapani bwiteguye gukomeza gufasha u Rwanda muri gahunda zirimo no kugeza amazi meza ku baturage.

Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Campany, Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko umwihariko w’amazi aba baturage bahawe, ari uko asunikwa n’imbaraga kamere (gravity) atari amashanyarazi kandi ava mu isoko yo mu kuzimu bituma atazagabanyuka.

Ati “Abaturage icyo tuasaba ni ukuyabungabunga, aho itiyo yangiritse bagahita batanga amakuru hagasanwa nanone hakarindwa abiba ibikorwaremezo.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ushinzwe isuku n’isukura, Kayitesi Marceline yashimiye iyi nkunga, avuga ko ‘n’iyo yaba umuturage umwe uhawe amazi mu igenamigambi ry’igihugu, hari icyo biba bivuze gikomeye’.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, yashimiye ubufatanye bwabayeho kugira ngo uwo muyoboro wuzure, ugeze amazi meza ku baturage ariko abibutsa ko ingeso zo kwangiza ibikorwa remezo zigomba guhagarara.

Ati “Hari abajya bashaka gukuraho amarobine, abatobora amatiyo, abashaka ibyo bita ‘inyuma’, ugasanga amatiyo barashaka kuyakuramo; ni ngombwa ko twese dufatanya kugira ngo iki gikorwa remezo kitazangirika kuko ni mwebwe gifitiye akamaro.”

Meya Rangira yaboneyeho gusaba abaturage bagejejweho ayo mazi kurangwa n’isuku, haba ku mubiri, aho bakorera no ku biribwa.

Amazi yagejejwe ku baturage azajya agurwa 8 Frw ku ijerekani imwe. Muri uyu mushinga kandi hubatswemo amavomero n’ubwiherero ku bigo by’amashuri bitatu birimo icya EP Kagera, Kimeshi na Nyagahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Campany yubatse uwo muyoboro, Sebikwekwe Cyprien
Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Campany yubatse uwo muyoboro, Sebikwekwe Cyprien
Amashuri atandukanye ari mu bagejejweho amazi meza
Amashuri atandukanye ari mu bagejejweho amazi meza
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yashimiye inkunga akarere ke kahawe
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yashimiye inkunga akarere ke kahawe
U Buyapani bwijeje gukomeza gufasha u Rwanda kugira ngo abaturage benshi babone amazi
U Buyapani bwijeje gukomeza gufasha u Rwanda kugira ngo abaturage benshi babone amazi
Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Campany, Sebikwekwe Cyprien yijeje abaturage ko aya mazi atazigera abura
Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Campany, Sebikwekwe Cyprien yijeje abaturage ko aya mazi atazigera abura
Byitezwe ko uyu muyoboro watashywe uzageza amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 16
Byitezwe ko uyu muyoboro watashywe uzageza amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 16
Abaturage bacinye akadiho, bishimira ibyiza bagejejweho
Abaturage bacinye akadiho, bishimira ibyiza bagejejweho
Hatanzwe n'amajerekani mashya azafasha abaturage kubika amazi meza
Hatanzwe n'amajerekani mashya azafasha abaturage kubika amazi meza