Ubushakashatsi bwakozwe na Koperative y’abarimu, Umwalimu SACCO, bwagaragaje ko kubyara abana benshi, kutagira ubumenyi ku gukora imishinga ifatika no kuguza amafaranga yo kubaka n’ibindi bibangamira iterambere ry’abarimu bagahera mu bukene.
Koperative Umwalimu Sacco yakoze ubushakashatsi igamije kureba uburyo yafashije abarimu kugira imibereho myiza.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere tw’u Rwanda twose bwerekana ko abarimu 27.9% aribo bafite imishinga babyaza inyungu.
Imishinga isaga 60% yashowemo ni iy’ubuhinzi n’ubworozi. Imishinga 92% iracyakomeza, mu gihe 8% yahombye. Isaga 80.7% itanga inyungu, naho 20% ntiratangira gutanga inyungu.
Nubwo iyi mibare igaragaza ko hari iterambere bamwe mu barimu bagezeho babikesha iyi koperative, hagaragajwe n’imbogamizi zituma benshi mu barimu badatera imbere.
Hategekimana Froduard , umwe mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko zimwe muri zo zirimo ni ukuba abarimu badafite ubumenyi mu bijyanye no gukora imishinga no kuyibyaza inyungu no kwitinya.
Yagize ati “benshi baracyitinya , baracyatinya kwaka inguzanyo ngo bashore imari bavuga ko nta gihe bafite.”
Umwalimu Sacco ivuga ko abarenga 405 bari hagati y’imyaka 25-35 babyara abana benshi bikabangamira ubushobozi buke bwabo bakarwana no kubona amafaranga no kuguza ngo batunge umuryango.
Hategekimana avuga ko ubushakashatsi bakoze bugaragaza ko byibura umwarimu abayara abana 5 kugera kuri barindwi.
Ati “babyara abana benshi hagati ya batanu na barindwi aho kwaka inguzanyo yo kwiteza imbere ugasanga baraka iyo kwishyurira abana amashuri bakaba bahora mu myenda.”
Iyindi mbogamizi yagaragajwe ni abarimu bakoze imyaka mike usanga basaba inguzanyo bakayubakamo inzu, bikabagiraho ingaruka ubuzima bwabo bwose, aho gutera imbere biciye mu mishinga, bagahangana no kwishyura iyo nzu.
Museruka Joseph umuyobozi mukuru w’iyi koperative yavuze ko koko ibi bibazo byagaragaye ariko barimo gufasha abarimu kubisohokamo.
Yagize ati “umwaka ushize twahuguye umwarimu umwe muri buri kagari mu buryo bwo gukora imishinga no kuyibyaza inyungu. Uyu mwaka tuzahugura umwarimu umwe muri buri kigo cy’amashuri mu Rwanda.”
Museruka yavuze ko abashidukira gusaba inguzanyo yo kubaka inzu aribwo bakigera mu kazi, bakwiye gutekereza kuko bashobora kunanirwa kwishyura ahubwo ko bakwiye gutekereza ku mishinga ibateza imbere izanabafasha kubona ya nzu bashaka.
Umwarimu Sacco washinzwe mu mwaka wa 2006 ku gitererezo cya Perezida Paul Kagame. Mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi leta y’u Rwanda yayihaye miliyari 30 zizakoreshwa mu gihe cy’imyaka 10 itanga inguzano n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO