00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba nyamwigendaho, kimwe mu bidindiza iterambere ry’ubwikorezi bwo mu ndege muri Afurika

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 9 November 2022 saa 07:50
Yasuwe :

Impuguke zo mu nzego zifite aho zihuriye n’ingendo zo mu kirere zivuga ko hagikenewe gutera intambwe mu bijyanye no guteza imbere uru rwego mu bijyanye no kunoza serivise n’umutekano wo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku mugabane w’Afurika, ibihugu byirinda kuba nyamwigendaho mu gufungurira ikirere abandi.

Ibi byagarutsweho Kuri uyu wa mbere tariki 7 Ugushyingo 2022 ubwo hatangizwaga inama Nyafurika yiga ku gushyira mu bikorwa imyanzuro mpuzamahanga y’ingendo zo mu kirere n’umutekano w’indege(APIRG and RASG-AFI) iteraniye i Kigali ku nshuro ya Kabiri mu Rwanda.

Ni inama izamara iminsi itanu yiga ku bijyanye cyane cyane n’umutekano w’ indege mu kirere,abantu batega indege,imyanzuro yafashwe ku rwego rw’isi mu gukoresha ikirere, itumanaho, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

Mu byaganiriweho harimo imbogamizi zituma urwego rw’ingendo z’indege rudatera imbere uko byifuzwa muri Afurika nko guhenda kw’ingendo, indege zitwara imizigo, umutekano w’indege, kudashyira mu bikorwa amategeko agenga uru rwego n’ibindi.

Abakora mu rwego rw’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere ku mugabane w’Afurika basanga guteza imbere uru rwego ari umusingi mwiza wo gushingiraho hagamijwe ko intego yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika igerwaho.

Karagire Eustache, Umuyobozi ushinzwe serivise z’ingendo z’indege muri Rwanda Airport Company (RAC) yavuze ko hakiri imbogamizi zikenewe kwigwaho kugira ngo serivise zo mu kirere zitere imbere.

Ati “Umutekano w’indege muri Afurika ni kintu gikomeye cyane kuko iyo ziri mu kirere, zihaguruka cyangwa ziri ku kibuga cyazo, zihura n’imbogamizi nyinshi nk’imiyaga,inyoni, imodoka zinyuranamo zikoresha aho indege zigwa kandi bitari ngombwa. Ibyo byose bizareberwa hamwe impamvu ibitera kugira ngo bigabanuke mu buryo bushoboka.”

Yakomeje avuga ko hasabwa kubaka ibikorwaremezo nk’ibibuga by’indege byiza, kubungabunga umutekano wa bagenzi bahereye hasi kugeza mu kirere.

Umuyobozi Mukuru ku rwego rwa Afurika y’iburasirazuba no hagati mu kigo mpuzamahanga gishinzwe ubugenzuzi bw’ibibuga by’indege zitwara abagenzi (ICAO),Mr.Prosper Zo’o Minto’o yavuze ko bazareba uburyo bwo koroshya serivise z’ingendo zo mu kirere kuko usanga hakiri imbogamizi mu batega indege.

Ati “Guteza imbere ingendo zo mu kirere no korohereza kubona serivise z’indege zihenze muri Afurika twizeye ko hazagira igikorwa ku iterambere ry’uru rwego kandi ni n’urubuga ku bwikorezi bw’indege muri Afurika rwo kwerekana ibikorwa twagezeho mu myaka ishize n’icyerekezo dufite.”

Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Fidèle Abimana, yavuze ko ari amahirwe u Rwanda rwongeye kugira yo kurebera hamwe ibijyanye n’umutekano mu gutanga serivise nziza zo mu kirere.

Yavuze ko iyi nama izabafasha mu kwihutisha gahunda z’ubuhahirane hagati y’ibihugu, mu gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe ikirere cyo mu bihugu by’Afurika.

Ati “Usanga imikorere yo kuba nyamwigendaho ku bihugu bya Afurika byanga gufungurirana ikirere, ari byo biheza inyuma uru rwego ariko nk’u Rwanda tuza ku isonga ku gutuma isoko ku mugabane wacu ritera imbere. Iyi nama tuyitezeho ibisubizo byiza kuri bibazo bidatunganye kandi bituma iri soko rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete Nyafurika.”

Iyi nama ihuje ibihugu bitandukanye byo muri Afurika igizwe n’impuguke zisaga 300 zirimo abayobozi b’ibibuga by’indege n’abashinzwe serivise n’ umutekano wo mu kirere cy’Afurika, abafata ibyemezo mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere n’abandi.

Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Fidèle Abimana, yavuze ko ari amahirwe u Rwanda rwongeye kugira yo kurebera hamwe ibijyanye n’umutekano mu gutanga serivise nziza zo mu kirere
Abakora mu rwego rw’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere ku mugabane w’Afurika basanga guteza imbere uru rwego ari umusingi mwiza wo gushingiraho hagamijwe ko intego yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika igerwaho
Iyi nama ihuje ibihugu bitandukanye byo muri Afurika igizwe n’impuguke zisaga 300 zirimo abayobozi b’ibibuga by’indege n’abashinzwe serivise n’ umutekano wo mu kirere cy’Afurika, abafata ibyemezo mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere n’abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages