00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo kurasatira umusozo

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 16 September 2013 saa 05:09
Yasuwe :

Urugomero rw’amashayanyarazi rwa Nyabarongo ruzatanga umuriro w’amashyanyarazi wa Mega Wati 28, mu mwaka utaha ruzaba rwarangiye kubakwa.
Mugabo Bosco, ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kubaka Urugomero rwa Nyabarongo, mu kiganirio na RTV kuri iki Cyumweru yatangaje ko ibikorwa byo kurwubaka biri gusatira umusozo, ko hazashyirwamo imashini ebyiri, imwe ikazaba yarangiye gushyirwamo mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka, iya kabiri nayo ishyirwemo undi utangira, ku buryo muri 2014 ruzaba (…)

Urugomero rw’amashayanyarazi rwa Nyabarongo ruzatanga umuriro w’amashyanyarazi wa Mega Wati 28, mu mwaka utaha ruzaba rwarangiye kubakwa.

Mugabo Bosco, ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kubaka Urugomero rwa Nyabarongo, mu kiganirio na RTV kuri iki Cyumweru yatangaje ko ibikorwa byo kurwubaka biri gusatira umusozo, ko hazashyirwamo imashini ebyiri, imwe ikazaba yarangiye gushyirwamo mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka, iya kabiri nayo ishyirwemo undi utangira, ku buryo muri 2014 ruzaba rutanga umuriro w’amashayanyarazi.

Uru rugomero rwubatse ku buso bwa hegitari esheshatu n’igice(6,5 ) ubutaka bwimuweho abaturage bahabwa ingurane.

Umuyozobozi w’Akarere ka Muhanga, Ynonne Mutakwasuku, mu kiganiro na TVR, yavuze ko uru rugomero ruzaba igisubizo ku baturage, rukazanabafasha kuva mu buhinzi bakagana mu bindi bikorwa by’iterambere.

Ati "Amashanyarazi azahabwa abaturage, bibafashe kwiteza imbere, babone urumuri, bave mu buhinzi bajye mu busudirizi n’ibindi bikorwa by’iterambere bisaba umuriro w’amashanyarazi, amasaha yo gukora yiyongere bifashe mu iterambere.ˮ

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, , uru rugomero rwubatsemo, yavuze ko abaturage baho umuriro uzabagirira akamaro, kuko batangiye gutozwa guhinga imbuto bakazafashwa kugira inganda ziciriritse zizitunganya. Ikindi kandi anavuga ko hari bake bazasigara barukurikirana mu mirimo yarwo.

Uru rugomero rw’amashanyarazi rwubakwa na sosiyete Angelique y’Abahinde, rwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2009, imirimo yo kurwubaka izarangira mu mwaka wa 2014, bikazatwara miliyoni 110 z’amadolari y’Amerika.

Ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Nyabarongo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages