Urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse imirimo y’icyiciro cya mbere cy’umuhanda wa gariyamoshi uva Mombasa ukagera i Nairobi muri Kenya ku wa Kane tariki 23 Ukwakira 2014, kubera kutishyura ingurane zizahabwa abaturage bafite amasambu aho uwo muhanda uzanyura.
Uyu muhanda witezweho kuzagera i Kigali mu Rwanda uciye i Kampala muri Uganda ukazatwara akayabo k’amashilingi miliyari 447.5 (miliyari eshanu z’amadolari ya Amerika).
Watewe inkunga n’u Bushinwa, uherutse gutangizwa ku mugaragaro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko umucamanza Justice Kariuki yategetse ko imirimo yo kubaka uyu muhanda ihagarikwa kugeza ku ya 6 Ugushyingo 2014, nyuma yo kwakira ikirego cy’umwe mu badepite ba Kenya, Patrick Musimba, wo mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’iki gihugu.
Musimba yareze Ikigo Gishinzwe Ubutaka muri Kenya, igishinzwe imihanda ya gariyamoshi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’uyu muhanda; avuga ko batari ahabwa ingurane kandi ko batigeze bateguzwa mbere yo kwimurwa, asaba urukiko guhagarika ibikorwa byawo mu gihe urubanza rugikomeje.
Uyu mushinga wari wateganyijwe gusozwa muri Werurwe 2018 uzahuza u Rwanda n’inyanja y’u Buhinde binyuze i Mombasa , Nairobi na Uganda.
Umuhanda wa gariyamoshi usanzweho ugera muri Kenya na Uganda, ni muto cyane kandi gariyamoshi ziwunyuraho ntizihuta.
Uyu muhanda ugiye kubakwa, wo uzaba wubatswe mu buryo bugezweho, uzagera mu Rwanda na Sudani y’Epfo ugabanye ibiciro by’umurengera byari mu bucuruzi bwo muri Afurika y’Iburasirazuba.
U Bushinwa buzatera inkunga 90% y’ibikorwa byo kubaka icyicir cya mbere kizava i Mombasa kikagera mu mujyi wa Nairobi, naho Leta ya Kenya itange 10 % by’amafaranga azaba asigaye.
China Road and Bridge Corporation izubuka icyiciro cya mbere cy’uyu muhanda nubwo byakunze Leta ya Kenya yanenzwe ko hatabayeho ipiganwa ry’iryo soko.
Leta ya Kenya yisobanuye ko nta gupiganira isoko byabayeho kuko bagombaga guha isoko u Bushinwa bwari bwaratanze inkunga ikomeye ariko abanyamategeko bemeza ko isosiyete izubaka umuhanda izahabwa amafaranga menshi bikabije .



















TANGA IGITEKEREZO