Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver yavuze ko uwo muhanda wa kaburimbo w’ibilometero 73 uzaba urimo ibice bibiri, buri cyerekezo gifite igice cyacyo.
Yagize agira ati “Kuva uwo muhanda uhuza u Rwanda na Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uzafasha abahinzi kugera ku masoko, utange imirimo kandi woroshye n’ubucuruzi mu Karere.”
Ibinyamakuru binyuranye bivuga uwo mushinga witezweho uruhare mu kugabanya ubukene bijyanye n’icyerekezo 2020 na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, ari igice kimwe muri gahunda nini yo kubaka ibikometero 124.8 by’umuhanda uhuza Base-Nyagatare, uzatwara miliyoni 88.5 z’amadolari ya Amerika.
Hesham Ali-Waqayan, Umuyobozi mukuru wungirije wa KFAED, yavuze ko iyo nkunga ari ingenzi mu gushyira mu bikorwa intego zigamije iterambere rirambye (SDGs) zita cyane ku bikorwa remezo.
Yagize ati “U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja kandi gikeneye imihanda kugira ngo gihure n’ibindi bihugu bihana imbibe.”
Umubano hagati y’u Rwanda na Kuwait watangiye mu myaka 40 ishize, aho KFAED ifasha u Rwanda cyane mu bijyanye n’ibikorwa remezo, uburezi n’iterambere ry’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO