Umurenge wa Mareba uhana imbibi n’uwa Mayange na Ruhuha yose yo mu karere ka Bugesera, ni umwe mu mirenge y’iki gihugu itari yaragendanye n’iyindi mu iterambere ku buryo n’ubu usanga ibisigisigi byo gusigara inyuma byigaragaza, ariko ubu na wo urakataje mu iterambere kuko ku nshuro ya mbere Mareba yagaragayemo ikigo cy’imari mu 2009.
Kubasha kugera ahari igikorwa cyose cy’amajyambere hambere aha byasabaga Umunyamareba gufata urugendo rwa kilometero zibarirwa muri eshanu akabisanga ku Ruhuha ahari agasanteri [ubu kabaye umujyi] bakaba babasha kwivuza, ndetse no guhaha akaboga. Icyitwa ibigo by’imari byo uretse no kubigira ngo ntibanabitekerezaga.
Kuri ubu ayo mateka yarahindutse na bo babonye ibikorwa byiza by’iterambere kuko bafite ishuri ryisumbuye ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bafite ubwisungane mu kwivuza ndetse byakarusho ubu banafite n’ikigo cy’imari (JYAMBERE MAREBA SACCO) mu murenge wabo.
Ikibashimisha cyane kikaba ari uko iri terambere noneho ryageze iwabo bitakiri ngombwa ko barisanga za Ruhuha cyangwa i Nyamata.
JYAMBERE MAREBA SACCO yiyujurije inzu ya miliyoni 22
SACCO y’umurenge wa Mareba yabashije kwiyubakira inzu ibarirwa agaciro karengaho miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe mu kuyubaka no kuyishyiramo ibikoresho bya ngombwa. Iyi nzu yatashye ku mugaragaro na Minisitiri w’ubucuruzi inganda n’ubukorikori, Francois Kanimba, tariki ya 10 Gicurasi 2013. SACCO ya Mareba ikaba imaze kugeza ku banyamuryango 3723, ifite umutungo wa miliyoni 15, na ho abikijwemo yose ubu abarirwa muri miliyoni 72.
Iyi SACCO yatangiranye abakozi babiri gusa, kuri ubu ikoresha abakozi umunani, mu gihe cy’imyaka ibiri (2011-2012) yungutse amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 11 , ariko mu mwaka wa 2010 yahuye n’igihombo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuzima bwarahindutse
“Nagiye gushyingira umukobwa wanjye mu 2010, mbura amajyambere yo kumuherekeza, [Bugesera biragora cyane kubera ko umukobwa udafite igare budataha], naje gutekereza nti uwagana SACCO ahari buriya ntiyanguriza ngashyingira neza umwana wanjye? Naragiye rero nsaba inguzanyo bampa ibihumbi 100 ndamushyingira.”
Ubu ni ubuhamya bwa Esther Nyiransabimana umubyeyi w’imyaka 56 utuye mu kagari ka Rugarama, Umurenge wa Mareba, Akarere ka Bugesera, wishimira ko ibyo yifuje kugeraho yabibashije afashijwe na JYAMBERE MAREBA SACCO y’umurenge wa Mareba.
Akomeza avuga ko mu mateka ya Mareba batari barigeze bamenya igisa nk’ikigo cy’imari icyo ari cyo cyose, ku buryo we ngo icyo yibuka yigeze kubamo ari ikigega cy’abagore cyari icya Komini Ngenda, na cyo cyaje gusenyuka gihombya abanyamuryango, we atakazamo ibihumbi 30.
Nyiransabimana, avuga ko ubu amaze gufata inguzanyo ku nshuro ya gatatu, aho ku nshuro ya mbere yagurijwe ibihumbi 100, arayishyura neza ku gihe, arangije afata indi nguzanyo y’ibihumbi 200 noneho yo gushyingira umuhungu we, amaze kuyishyura na yo afata ibihumbi 250 ku nshuro ya gatatu yo gusakara inzu ye; ubu asigaje amezi atatu ngo arangize kuyishyura.
Icyo ashima SACCO cyane, ni uko ubu yafashije abaturage ba Mareba kubasha kwizigamira utwo bafite kandi mu buryo busirimutse.



















TANGA IGITEKEREZO