00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda wa Nyagatare-Rukomo ugiye gushorwamo asaga miliyari 11

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 27 November 2015 saa 10:52
Yasuwe :

Amasezerano y’umwenda wa miliyoni 15 z’Amadorali ya Amerika, asaga miliyiari 11 na miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda, yasinywe hagati ya Leta y’ u Rwanda na Banki y’Abarabu ishinzwe iterambere ry’ubukungu muri Afurika, BADEA, yo muri Sudan.

Aya mafaranga azakoreshwa mu kubaka umuhanda Nyagatare- Rukomo, ukazateza imbere ubucuruzi n’ibikorwa by’ubuhinzi binyuze mu gufasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko anyuranye.

Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Sudani, Bwana Ismail Kajugiro Shyaka aganira na The New Times, yagize ati “Ku bwa Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda, nshimiye BADEA ku bufatanye igirana n’igihugu cyacu.Uyu muhanda niwuzura, uzagaragaza impinduka zikomeye mu bukungu, kuko uzahuza uburasirazuba n’amajyaruguru, hatezwa imbere ubucuruzi no korohereza abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko.”

Kajugiro yakomeje agira ati ”Uyu muhanda uzatuma habaho igabanuka ry’ibiciro by’ingendo, utange akazi kandi uzamure imibereho y’abahatuye.”

Umuyobozi wa BADEA, Dr Sidi Ould Tah, na we avuga ko aya mafaranga azagira uruhare mu kuzamura umutekano wo mu muhanda, no guteza imbere ibikorwa by’ubwikorezi mu Rwanda.

Yagize ati” umushinga wose uzibanda ku nzego z’abikorera no gutera inkunga ibikorwa biri mu cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye. Umushinga w’umuhanda uzahuza akarere ko hagati n’utundi duce, kandi uzagabanya ibiciro by’ubwikorezi”.

Ubusanzwe umuhanda w’igitaka wa Nyagatare-Rukomo, ufite ibirometero 73.3 by’uburebure, hakazakorwa ibirometero 124.8, ku muhanda Nyagatare- Rukomo-Byumba-Base.

Umuyobozi wa BADEA, Dr Sidi Ould Tah na Ismail Kajugiro Shyaka basinya amasezerano
Agace k'umuhanda uzubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages