00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINECOFIN yamaze Abasenateri impungenge ku mitangire y’amasoko ya Leta

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 February 2015 saa 07:20
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yamaze impungenge z’Abasenateri ku kibazo cy’amasoko ya Leta yagaragaweho gutangwa nabi, bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Ibyabajijwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, byashingiwe ku myanzuro yagaragaye nyuma yo gusesengura raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2012-2013 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2013-2014.

Amakosa yagaragajwe yabaye arimo gutanga amasoko atateganyijwe, amafaranga y’inyongera asatira ayari ateganyijwe ku mushinga wose, guhendesha Leta ku bwende, guha amasoko abantu bigaragara ko batayashoboye n’ibindi, bivugwa ko byahombeje Leta amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe.

Amb. Gatete yasobanuye ko impamvu rusange zitera ibibazo, ari imiterere y’urusobe (complex nature) muri aya masoko, ubumenyi butaratera imbere, uburyo bwo gutanga amasoko butaramenyerwa kandi bucyiyubaka, abantu bagishyira inyungu zabo imbere y’iza Leta n’ibindi.

Yakomeje agaragaza ko hari ingamba zafashwe mu guhangana n’ibi bibazo nko kubaka ubushobozi bw’abakozi na ba rwiyemezamirimo mu bijyanye n’amasoko ya Leta, gukoresha ikoranabuhanga, gukora isesengura ry’uburyo amasoko atangwamo (ubushakashatsi), kwifashisha impuguke mu by’amategeko mu gutegura amasezerano no kunoza inyigo mbere y’uko isoko ritangwa n’izindi.

Yagize ati “Hatanzwe n’amabwiriza ku masoko ya Leta manini (arengeje miliyoni n’igice), ko agomba gukorerwa inyigo… Nizera ko bizafasha, iyo badakurikije amabwiriza akenshi niho ibibazo byose by’ibanze bituruka.”

Nyuma y’ibisobanuro bya Amb. Gatete byunganiraga ibisubizo yatanze mu magambo mu mwaka ushize, Perezida wa Sena Bernard Makuza yagize ati “Ikibazo kirarangiye…”

Ku ikubitiro, tariki ya 2 Ukuboza 2014, Abasenateri bakiriye ibisobanuro bya Minisitiri Amb. Gatete mu magambo ariko ntibanyurwa, bamusaba no kubitanga mu nyandiko (aho biba bigaragara neza kimwe ku kindi).

Bashakaga kubona ibisobanuro byimbitse kandi bifitiwe gihamya kuri buri kibazo cyagaragajwe ndetse no gusobanukirwa impamvu abashinzwe gutanga amasoko, komite zashyiriweho kuyagenzura ndetse n’izindi mpuguke bireba, batabasha kurasa ku ntego z’ibyo ibigo bahagarariye bikeneye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages