00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minirena yashimye ko ikibazo cy’amasashi mu Rwanda, Eco Plastic yagihinduye ibisubizo

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 29 April 2015 saa 11:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutungo kamere Vincent Biruta yashimye ko ikibazo cy’amasashi mu Rwanda, Uruganda ECO PLASTIC rwagihinduye ibisubizo, ruyakusanya rukayabyaza ibindi bikoresho by’ingirakamaro mu Iterambere.

Kuri uyu wa 29 Mata 2015, Minisitiri w’Umutungo Kamere Vincent Biruta yasuye uruganda Eco Plastic Ltd, rukusanya amashashi rukayakoramo ibindi bikoresho bya palasitike, ashima imikorere ya rwo n’intera rugezeho rutanga umusanzu mu Iterambere, ruhereye ku kurengera ibidukikije.

Minisitiri Biruta akigera muri Eco Plastic yabanje kubaza impamvu uru ruganda rwubatswe i Mageragere, Habamungu amusubiza ko ari ho habonekaga ibyibanze bikenewe nk'abakozi, amazi n'umuriro n'ibindi

Nyuma yo gusura Eco Plastic, Minisitiri Biruta yatangaje ko inganda zihindura amasashi mo ibindi bikoresho, n’izikora ibisimbura amasashi ari igisubizo ku Rwanda.

Yagize ati: “Izi nganda ni igisubizo ku bibazo by’amasashi kuko bakoresha impapuro nziza kandi zizewe zitangiza ibiribwa ntizangize n’ibidukikije.”

Minisitiri Biruta akigera mu ruganda Eco Plastic, Habamungu Wenceslas, Umuyobozi warwo yamusobanuriye imiterere yarwo, anamwereka imikorere, anamugaragariza ingaruka nziza rwagize ku buzima bw’igihugu by’umwihariko ubw’abaturage baruturiye.

Amasashi yakusanyijwe hirya no hino akazanwa muri Eco Plastic abanza kujonjorwa kuko yose si ko aba ashobora guhindurwamo ibindi bintu

Habamungu yasobanuye ko uru ruganda rwashinzwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’amasashi yangizaga ibidukikije, kuyatwika bikaba byari guhumanya ikirere, kuyataba na byo bikaba byatuma amazi atagera mu butaka neza, bituma bahitamo kuyahinduramo ibindi bikoresho, ari na cyo cyatumye Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) kitazuyaza guha urwo ruganda icyemezo cy’ishimwe (Certificate of Recognition).

Mu gihe gutoragura amashashi byari ikibazo gikomeye kuko bamwe batari banasobanukiwe impamvu yo kubuza kuyakoresha mu Rwanda, Eco Plastic yarabikemuye, ishyiraho uburyo bwo kuyakusanya, aho ubu n’abari barayahishe basigaye bayazana akagurwa.

Minisitiri Biruta yeretswe uburyo ayo masashi ajonjorwa

Ayo mashashi akusanywa, ahindurwamo bimwe mu bikoresho byifashishwa mu bwubatsi, ibyifashishwa mu buhinzi, mu guhunika imyaka, n’ibindi bikorwa byinshi, kandi ibyo bikoresho biyaturutsemo bikaba byujuje ubuziranenge.

Nyuma yo gutambagizwa mu bice byose by’uruganda Eco Plastic, Minisitiri Biruta yishimiye imikorere n’icyerekezo cya rwo, dore ko ari rwo rufasha mu kwirinda ingaruka z’amwe mu masashi make ajya yemererwa kwinjira mu gihugu, bityo akaba atazajya anyanyagira ahubwo akajya akusanywa akazanwa muri urwo ruganda.

Aha ni ho Habamungu yahereye agira ati: “U Rwanda rukenera ibicuruzwa byinshi bituruka hanze kandi bimwe biza bifunitswe n’amasashi, iyo ahageze turayafata tukayabyaza umusaruro kandi tukaba turengeye ibidukikije.’’

Aha barebaga hamwe mu ho bumukiriza amacupa ya palasitike amaze kozwa ngo ahindurwemo ibindi bikoresho

Minisitiri Biruta yasabye uru ruganda gutangira gutekereza ku bindi bishya rwakora birenze ku byo rusanzwe rukora, yizeza ko nka Minisiteri y’Ibikorwa remezo bazakomeza kurushyigikira.

Uretse kuba ibungabunga ibidukikije igatanga umusanzu mu guhaza isoko ry’ubwubatsi n’ubuhinzi hagabanywa ibitumizwa mu mahanga, Eco Plastic yanahaye akazi abakozi 20 bahoraho, hamwe n’abandi 31 badahoraho.

Abakozi badahoraho barimo koza amacupa avamo serumu ngo yumutswe bayasye aze kuvamo ibindi bintu nk'amasashe
Ahumukirizwa amasashi amaze kozwa ngo ajyanwe mu mamashini
Habamungu asobanurira Minisitiri Biruta na Rose Mukankomeje Umuyobozi wa REMA, uburyo bakoresha neza amazi mu ruganda
Imiheha ya fanta na yo ni bimwe byo Eco Plastic ihinduramo ibindi bikoresho nk'amashasashi ajya yifashishwa mu bwubatsi
Amashashi, amacupa ya palasitike, barabisya bikavamo "Spagetti" na zo zikavamo utuntu tumeze nk'amasaka, ari two dushongeshwa tukavamo ibindi bikoresho
Minisitiri Dr.Biruta yanatanze inama zitandukanye yungura uruganda ibitekerezo
Minisitiri Dr.Vincent Biruta yandika mu gitabo cy'abashyitsi bagenderera Eco Platsic Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages