Ni imibare yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere ku ya 05 Gashyantare 2024 n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi [NAEB].
Muri icyo cyumweru u Rwanda rwacuruje icyayi kingana na toni 987 mu mahanga, cyinjiza 3.129.805 z’amadorali ya Amerika, aho ikilo kimwe cyagurishwaga 3,27$.
Hoherejwe kandi ikawa hanze y’u Rwanda, ingana na toni 280, rukuramo inyungu ya miliyoni 1.329.891 y’amadorali ya Amerika, aho ikilo kimwe cyagurishijwe amadorali 4,76.
Umusaruro w’imboga, imbuto n’indabo nawo uri mu winjirije igihugu agatubutse, aho hacurujwe imboga ku migabane ya Afurika, uw’u Burayi ndetse na Aziya, zingana na toni 241, habonekamo inyungu ya 304.038 y’amadorali ya Amerika, ikilo kimwe kikaba cyaragurishijwe 1,26$.
Hagurishijwe indabo za toni 13, hakurwamo inyungu ya 120. 476$ aho ikilo kimwe cyagiye kigurishwa 9,02$, inyinshi zikaba ziroherejwe ku mugabane w’u Burayi.
Mu iyi minsi itanu yo mu mpera za Mutarama n’intangiriro za Gashyantare, hagurishijwe n’imbuto, inyinshi zagiye ku mugabane wa Afurika na Aziya, zingana na toni 450, zinjije 446,945$, aho ikilo kimwe cyatangwaga kuri 0.99$.
Amata n’umusaruro uyakomokaho byinjije 36.412$, amatungo mazima yinjiza 149.550$, inyama zinjije 192.896$, amagi yinjiza 18.960$ mu gihe amafi yoherejwe hanze y’u Rwanda mu cyumweru gishize yarwinjirije 59.514$.
Umusaruro w’ibikomoka ku bihingwa birimo ibirayi, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi byoherejwe hanze mu cyumweru gishize, nabyo byagiye byinjiza amafaranga mbeshi aho yose hamwe yari miliyoni 2,273,331 z’amadorali ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!