00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka 5, ubuhinzi butunze 75% by’Abanyarwanda buzaba butunze 8% gusa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 4 February 2015 saa 08:55
Yasuwe :

Kugeza ubu, Abanyarwanda 75% baracyatunzwe no gukora ibikorwa by’ubuhinzi, mu gihe leta y’u Rwanda yihaye gahunda ko mu cyerekezo 2020, uyu murimo uzaba utunze abagera ku 8% gusa kandi nabo babukora kinyamwuga.
Harabura imyaka itanu ngo icyo cyerekezo kigerweho. Ubushakashatsi ku buhinzi bwakozwe n’imiryango ya Sosiyete sivile mu Rwanda bwerekanye ko ubuhinzi bugihura n’ibibazo bitandukanye .
Ubwo bushakashatsi bwamuritswe ku wa kabiri tariki ya 3 Mutarama 2015, bwerekanye ko (…)

Kugeza ubu, Abanyarwanda 75% baracyatunzwe no gukora ibikorwa by’ubuhinzi, mu gihe leta y’u Rwanda yihaye gahunda ko mu cyerekezo 2020, uyu murimo uzaba utunze abagera ku 8% gusa kandi nabo babukora kinyamwuga.

Harabura imyaka itanu ngo icyo cyerekezo kigerweho. Ubushakashatsi ku buhinzi bwakozwe n’imiryango ya Sosiyete sivile mu Rwanda bwerekanye ko ubuhinzi bugihura n’ibibazo bitandukanye .

Ubwo bushakashatsi bwamuritswe ku wa kabiri tariki ya 3 Mutarama 2015, bwerekanye ko umusaruro ukiri muke.

Kuri ubu ubuhinzi butunze 75% by'Abanyarwanda

Bwagaragaje ko kubona ifumbire n’imbuto z’indobanure bikiri ingorabahizi ku bahinzi bavuga ko banabura amikoro yo kubigura kuko bibageraho bihenze.

Munyamariza Edouard, umuyobozi wa sosiyete sivile mu Rwanda ati “Mwumvise ko hagiye habaho gutanga imbuto bakererwe, inyongeramusaruro ziri no ku giciro gihanitse, mbere leta yazitangagaho inkunga ariko ubu zitangwa n’abikorera bigatuma abaturage batabona amafaranga yo kuzigura.”

Munyamariza avuga ko hari imbuto zatanzwe zitinze, izitajyanye n’ubutaka bw’aho bagiye kuzihinga zapfuye zikimera, n’izo MINAGRI yategetse abaturage kugarura.

Izi mbuto zirimo imyumbati yigeze kurwara ikarandurwa mu karere ka Ruhango, soya yanze kwera muri Kamonyi n’intoryi zigeze kwera intobo mu karere ka Nyamagabe.

Indi mbogamizi ni ubuhinzi butanozwa kuko abashoramari benshi badakunze kubugana kubera ibigo by’ubwishingizi bidakunze kubunganira.

Munyamariza yagaragaje ko abaturage badakunze kubona ibigo by’imari na banki zibaguriza ngo bashore mu buhinzi mu gihe n’aho bayabonye usanga basabwa inyungu zihanitse zirenze ubushobozi bwabo.

Ati “Batinya gushora mu cyaro kuko bihenze. N’iyo Leta yakunganira ibigo by’imari biba bikorera inyungu rero ntabwo byakwemera kujya guhomba mu cyaro. Icyo twongera gusaba nuko Leta itekereza ko biriya bigo bigomba koroherezwa kugira ngo bishobore kwinjira mu cyaro kandi bigatanga izo serivisi.”

Sosiyete sivile ivuga ko n’ashinzwe iby’ubuhinzi (ba agoronome) badahagije hirya no hino mu Rwanda bituma abahinzi bategerwa uko bikwiye.

Ubwo bushakashatsi bwerekana ko abakoreshwa mu iyamamazabuhinzi bashyizweho nabo baragihura n’imbogamizi zirimo kuba badahabwa agahimbazamusyi kandi ingendo ndende bagiye kwigisha abahinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko ibibazo byagaragajwe bisanzwe bizwi Leta kandi hari ibyo irimo gushakira umuti.

Ati “ Ku bijyanye n’ishoramari, ni ikibazo gikomeye turimo gukorana n’amabanki n’ibigo by’ubwishingizi kugira ngo izo ngaruka amabanki abonamo zibashe kugabanuka. N’ibyo batinya ubungubu ntabwo bisobanutse cyane, batinya wenda yuko abaturage batakwishyura, impinduka z’ibihe … niyo mpamvu haba hagomba kubaho ingamba zituma iyo “risk” isa n’igabanutse.”

Dr. Mukeshimana zituburwa biciye mu ko imbuto zihenda kuko iba zatubuwe binyuze mu nzira nyinshi kandi zihenze ariko ko harimo gukoreshwa uburyo bwo kuzituburira hafi y’abahinzi.

Mu nama y’Umushyikirano mu mwaka ushize havuzwe ko hagiye gushyirwaho gahunda yo gutuburira imbuto mu Rwanda,aho kuzivana mu mahanga zihenze.

Sosiyete sivile isoza ivuga ko leta yari ikwiye guhaguruka ikunganira abenegihugu bayo, kuko ubuhinzi butunze Abanyarwanda kandi ari nbwo bugize igice kinini (31%)cy’ubukungu bw’imbere mu gihugu (GDP).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .