00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo gukingira inkoko inshuro imwe zikiri imishwi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 July 2023 saa 02:35
Yasuwe :

Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bworozi bw’Inkoko, Ceva Santé Animal, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye batangije mu Rwanda uburyo bushya bwo gukingira imishwi y’inkoko ibyorezo bikunze kwibasira ayo matungo, bigakorwa rimwe mu gihe cyose inkoko izabaho.

Ubusanzwe mu Rwanda mu maturagiro atandukanye, inkoko zakingirwaga zikivuka ariko na nyuma yo kuziha aborozi zigakomeza gukingirwa mu bihe bitandukanye kugira ngo zitibasirwa n’ibyorezo.

Inkoko zikunze kwibasirwa n’ibyorezo nka Infectious Bronchitis izwi nka ’gumboro’ mu Rwanda, muraramo n’izindi.

Kuri ubu urukingo rwatangijwe ruzajya ruhabwa imishwi y’inkoko ikivuka, ku nkoko z’inyama bibe birangiye ntihazagire urundi ziterwa. Ku nkoko z’amagi zo kuko zibaho igihe kinini, hatangajwe ko zizajya zihabwa urundi rukingo rumwe rushimangira.

Dr Reza Bentaleb ushinzwe ibijyanye n’Ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika muri Ceva Santé Animal, yagize ati “Ubu buryo bwo gukingira ni ugufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere aho ubworozi bw’inkoko butaratera imbere aho bahura n’ibibazo by’imiti y’ubuvuzi, kutagira abahanga mu bumenyi bujyanye n’inkingo n’ibindi.”

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko ubu buryo bwo gukingirira icyarimwe inkoko zikivuka, bizagabanya ibihombo aborozi bajyaga bahura nabyo.

Ati “Hari aho twatangaga inkoko ukumva zagize ikibazo, zagera mu borozi bashyashya turi gutangira koroza zikagira ikibazo zikarwara. Iyi gahunda icyo ije kudufasha ni ukugira ngo za ndwara zose zajya zibasira inkoko zikingirwe zikiri mu maturagiro hanyuma imishwi duha Abanyarwanda igenda yamaze kubona ubudahangarwa.”

Yakomeje ati “Ubusanzwe hakingirwaga indwara imwe cyangwa ebyiri mu maturagiro ya hano, ubu noneho zigiye kwiyongera zibe nk’enye cyangwa eshanu. Hari aborozi twagiye tugira ugasanga umuntu apfushije nk’inkoko ibihumbi icumi kubera Gomboro n’izindi ariko nizijya ziza zikingiye tuzaba twizeye ko zidapfa.”

Remy Twagirimana, Umuganga w’Amatungo mu Muryango Ceva Sante Animal, Ishami ry’u Rwanda yavuze ko hari ituragiro rimwe riri mu Karere ka Rwamagana batangiye gukorana naryo kandi ko umusaruro wabyo wigaragaza.

Ati “Inkingo zikoze ku buryo umushwi ukingiwe ku munsi wa mbere urukingo rutagira icyo ruwutwara. Ni urukingo rushobora gutangwa rukaba rwafasha mu buzima bw’umushwi bwose.”

Yakomeje ati “Icyiza cyo gukoresha izo nkingo ni uko ari urukingo ushobora gutanga ariko ukaba uzi ko umushwi ushobora kubaho utongeye gukingira. Inkingo zindi ntiziba zigikenewe.”

Manishimwe Clarisse, Umworozi wo muri Musanze, Umurenge wa Muhoza, yorora inkoko z’inyama n’amagi.

Yavuze ko bigiye kumworohereza ku buryo amafaranga yakoreshaga mu kugura inkingo, azajya ayakoresha mu bindi.

Ati “Niba kuri iyi nshuro umushwi uzaza wujuje ubuziranenge, ya mafaranga natakazaga njya gushaka imiti muri farumasi, nzaba nyabitse. Ugereranyije ku mworozi biraduhenda iyo ubifatanyije n’ibiryo by’inkoko usanga biba bihenze.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ubworozi bw’inkoko bukomeje gutera imbere mu Rwanda aho nk’amagi aboneka mu gihugu ku mwaka yavuye kuri toni 2452 akaba toni 8272 mu 2021, mu gihe intego ari ukugera kuri toni 19.403.

Mu 2010 mu Rwanda hari inkoko miliyoni 3,5 naho mu 2016 zari zimaze kugera kuri miliyoni 7,6.

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko ubu buryo bwo gukingirira icyarimwe inkoko zikivuka buzagabanya ibihombo aborozi bahuraga nabyo
Hatanzwe ubutumwa butandukanye bushishikariza aborozi b'inkoko n'amaturagiro gushyira imbere ibyo gukingira
Twagirimana Remy, Umuganga w’Amatungo mu Muryango Ceva Sante Animal, Ishami ry’u Rwanda yavuze ko hari ituragiro rimwe riri i Rwamagana batangiye gukorana kandi umusaruro wabyo urigaragaza
Abitabiriye biyemeje kuvugurura ubworozi bw'inkoko hitabirwa kuzikingira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages