Igihugu cy’u Rwanda cyiza ku isonga mu guha abagore ubwisanzure no kubahiriza amahame y’uburinganire, ibi kandi biha abagore ishema ryo gutinyuka kwitabira ibikorwa by’ubwuzuzanye n’abagabo babo. Ni muri urwo rwego Akarere ka Muhanga mu bufatanye n’umuryango wa gikirisitu wita ku bagore bato (YWCA), bazahemba abagore babiri muri buri murenge mu igize ako karere bashoboye guhanga udushya.
Ni muri urwo rwego abagore bo mu karere ka Muhanga bakomeje gushishikarizwa kugira umuco wo kwigira nk’imbarutso y’ubukungu, iterambere no guhamya agaciro bahawe mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, bahanga udushya kandi batinyuka kutwerekana.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukagatana Fortunee atangaza ko ku bufatanye na YWCA (Young Women’s Christian Association) bategura guhemba abagore 2 muri buri murenge bafite agashya. Agira ati “hakazakorwa ijonjora ku rwego rw’Akagari, abatsinze bahurizwe ku rwego rw’umurenge. Abatsinda uko ari 24 bazatoranywamo 3 bazashyikirizwa ibihembo ku munsi mu gusoza ibikorwa by’ukwezi kw’umugore n’umukobwa ku wa 10 Gicurasi 2013.
Mukagatana akomeza atangaza ko ibi bizakorwa mu mucyo kandi bigafasha kumenyekanisha ibikorwa byakwigirwaho n’abandi bagore, ariko kuri ubu itoranywa rikazagendera ku bikorwa bitandukanye birimo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kurwanya imirire mibi ku bana, gukorana n’ibigo by’imari, kwihangira imirimo no guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Umunyamabanga Mukuru wa YWCA, Uzamukunda Prudencienne yemeza ko ikigenderewe atari ukwizihiza uwo munsi, ahubwo bifuza kurushaho kumvikanisha ko abantu bongera kwiyemeza kugera ku ntambwe irenzeho, mu guteza imbere umugore n’umukobwa.
Akomeza agira ati “gahunda y’umugoroba w’ababyeyi ikwiye guhabwa agaciro ikwiriye, kuko byafasha kuzamura imyumvire mu mu muryango, aho ababyeyi n’abana bahura bakaganira no ku iterambere ryabo.”
YWCA izafasha mu guhemba no gutegura iki gikorwa ni Umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu, wita cyane ku bantu batishoboye kuva ku rwego rw’Umudugudu. Washinzwe mu Rwanda muri Gashyantare 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yasize impfubyi n’abapfakazi benshi. Kuri ubu YWCA ifite abanyamuryango b’abakorerabushake 1500 b’abagore bibumbiye mu matsinda mato bakoreramo agera kuri 77. Abantu 20,000 bafashwa na YWCA.



















TANGA IGITEKEREZO