00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Batangiye gusogongera ku byiza byo guturana n’amashuri y’Ubumenyingiro

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 5 February 2015 saa 08:41
Yasuwe :

Abaturage baturanye n’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic riherereye mu Karere ka Musanze bahamya ko batangiye gusogongera ku byiza byo guturana na ryo kuko nab o bahungukiye ubumenyi.
Ibyo babivuze nyuma yo guhabwa ubumenyi n’iryo shuri mu bijyanye no gukoresha “Hydraform”, imashini ya kijyambere ibumba amatafari ajyanye n’igihe.
Habyarimana Jean Marie, umwe muri abo baturage akaba byumwihariko akora umwuga w’ubwubatsi, avuga ko biteze ko iriya mashini (…)

Abaturage baturanye n’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic riherereye mu Karere ka Musanze bahamya ko batangiye gusogongera ku byiza byo guturana na ryo kuko nab o bahungukiye ubumenyi.

Ibyo babivuze nyuma yo guhabwa ubumenyi n’iryo shuri mu bijyanye no gukoresha “Hydraform”, imashini ya kijyambere ibumba amatafari ajyanye n’igihe.

Habyarimana Jean Marie, umwe muri abo baturage akaba byumwihariko akora umwuga w’ubwubatsi, avuga ko biteze ko iriya mashini igiye kubunganira mu kwiteza imbere kubera ko ngo batazongera gutakaza amafaranga menshi nk’uko bari basanzwe babigenza.

Nyuma yo guhugurwa uko iriya mashini ikoreshwa akanahabwa icyemezo cy’ishimwe (Certificate), Habyarima avuga ko byamwongereye ubumenyi mu kazi asanzwe akora, akaba ashimangira ko guturana n’iri shuri bikomeje kumugirira akamaro.

Ati “Iri shuri ridufitiye akamaro kanini twebwe abarituriye, kuba narigishijwe nkanahabwa seritifika [certificate] aho najya gusaba akazi nabwo byansaba kubanza kwisobanura ngo nakoze aha…ahubwo byatuma bumva vuba ko nzi umwuga.”

Habyarima akomeza avuga ko ubumenyi yahawe atazabwihererana ko ahubwo yiteguye kubusangiza bagenzi be baturanye.

Dr. Laurent Mbanda, umushumba w’itorero rya Anglicani muri dioseze ya shyira akaba n’umuyobozi mukuru wa Muhabura integrated polytechnic , avuga ko “Hydraform” izafasha abatuye mu karere ka Musanze kubona amatafari muburyo bwihuse banabungabunga ibidukikije cyane ko amatafari akorwa n’iyi mashini atajya akenera gutwikwa mbere y’uko akoreshwa.

Ibyo kandi bishimangirwa na Manirakiza Vital, umwe mu bayobozi b’iri shuri ugaragaza ko imwe mu mpamvu iri shuri ryavutse ari ukugira ngo rigire uruhare mu gutanga umuti w’ibibazo bimwe na bimwe bigaragara mu gace riherereyemo.

Kuri ubu Leta y’u Rwanda ishishikariza amashuri makuru kugira uruhare mu iterambere ry’aho aherereye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages