00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abafite ubumuga bahize kuzamura umusaruro w’ubuki nyuma yo guhabwa imizinga igezweho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 February 2024 saa 09:18
Yasuwe :

Koperative Tuzamurane yo mu karere ka Ngoma mu murenge wa Murama yahize kongera umusaruro w’ubuki u Rwanda rwohereza hanze, nyuma yo guhabwa imizinga 108 ya kijyambere yitezweho kuvugurura ubworozi bw’inzuki muri ako karere.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere ubwo ikigo Aubin Produce International gisanzwe cyohereza mu mahanga ubuki, imiteja n’ibikomoka ku mbuto, ku bufatanye n’Umushinga Feed the Future Rwanda Hanga Akazi batangaga inkunga y’imizinga ya kijyamabere ku bagize iyo koperative.

Byakozwe mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’inzuki, gufasha guhanga imirimo ndetse no gushyigikira imishinga y’urubyiruko, abafite ubumuga n’abagore.

Gashirabake Jean Claude uyobora Koperative Tuzamurane, yavuze ko imizinga ya kijyambere bahawe igiye kubafasha kongera umusaruro w’ubuki no kurushaho kwiteza imbere.

Ati "Twari twatangiriye ku mizinga 15 tugira imizinga 24 ya Kinyarwanda, abafatanyabikorwa badufashije baduha imizinga ya kijyambere, buri munyamuryango itatu, turi abanyamuryango 36. Iyo baduhaye ni 108.”

Yakomeje agira ati “Nta mpungenge dufite zo kubona aho tuyagika kuko ubuyobozi bwacu bwite bwa Leta buradutekerezaho, ndashimira abafatanyabikorwa bacu.”

Umuyobozi wa Aubin Produce International , Niyindorera Aubin Guershom, yavuze ko inkunga yatanzwe kuri uyu wa Mbere igamije guteza imbere imishinga y’abafite ubumuga, kuko muri Koperative Tuzamurane mu banyamuryango harimo abafite ubumuga.

Mu busanzwe, iki kigo gifasha amashyirahamwe y’abafite ubumuga, urubyiruko ndetse n’abagore bagaterwa inkunga y’ibikoresho n’ibindi bijyanye n’ibyo cyohereza mu mahanga, umusaruro wamara kuboneka kikawugura.

Niyindorera yagize ati “Kuri uyu munsi dukorana n’abantu 2000, dufitemo abafite ubumuga n’urubyiruko ndetse tukanagira abagore […] Ku bafite ubumuga, twagiye tubaganiriza kuko kuba ufite ubumuga ntabwo bivuze kutagira umurima, ntabwo bivuze kutagira ishyamba, ntabwo bivuze ko nta kindi ushoboye.”

“Iyo twamaze kubagezaho bya biti bya avoka, iyo twabagejejeho ya mizinga bo baratangira bakaba abashoramari batugezaho wa musaruro, twe tukamugurira.”

Yakomeje avuga ko uku gushora imari mu bavumvu bizagira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro w’ubuki kuko ukenewe cyane ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Ku masoko yacu na mpuzamahanga ubuki bw’u Rwanda bukenewe ni bwinshi akaba ariyo mpamvu twahisemo kwifatanya n’abafite ubumuga atari ukubagiria impuhwe ahubwo ari ukubafasha kwifasha kugira ngo batere imbere natwe dutere imbere kandi twongere umusaruro.”

Mary Maina Ushinzwe ubudaheza mu mushinga Feed the Future Rwanda Hanga Akazi wa USAID ari nawo ukorana bya hafi na Aubin Produce International, yavuze ko gukorana n’abafite ubumuga ari ikintu cy’ingenzi cyane cyane ku bikorera, bashaka kongera umusaruro.

Ati “Impamvu twishimira gukorana n’abafite ubumuga, ni uwo muhate wo kuba baritinyutse mu buryo butandukanye, bakabikora batagamije kubagirira impuhwe ahubwo kuko bizera ko abafite ubumuga nabo bashoboye kandi mu bijyanye n’ubworozi bw’inzuki.”

Yakomeje agira ati “Ni imyumvire dusangiye muri Hanga Akazi kuko twemera ko abafite ubumuga atari ukubagirira impuhwe gusa ahubwo bashoboye kandi batanga umusaruro.”

Yasabye abikorera bose kugendera kuri uwo murongo wo guha urubuga abafite ubumuga kuko bashoboye kandi bagire uruhare mu iterambere ry’ibigo.

Sylvanus Mutabaruka, Umukozi w’Ishyirahamwe ry’Abafite Ubumuga (NUDOR) mu karere ka Ngoma, yavuze ko gutanga ibikoresho ku bafite ubumuga cyane cyane abavumvu, atari inyungu kuri bo gusa ahubwo ari no ku gihugu.

Ati “NUDOR irashimira abafatanyabikorwa bafasha abafite ubumuga kwikura mu bukene ndetse no kwihangira imirimo. Kugeza ubu tumaze kugira amatsinda arindwi akorana na Aubin Produce kandi amatsinda yose amaze guhabwa ibikoresho biyafasha mu buvumvu bwa kijyambere, birimo imizinga n’imyambaro yabugenewe.”

Imibare ya MINAGRI igaragaza ko umusaruro w’ubuki wari toni 5200 mu 2018 urazamuka ugera kuri toni 6135 mu 2021. Ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2024, umusaruro w’ubuki uzaba ugeze kuri toni 8600.

Abavumvu bahawe imizinga, bagaragaje ko bari basanzwe bakoresha imizinga ya gakondo itabyara umusaruro
Imizinga yatanzwe yitezweho gufasha abakora ubuvumvu i Kirehe by'umwihariko abafite ubumuga, urubyiruko n'abagore
Iyi mizinga byitezwe ko izafasha mu kongera umusaruro w'ubuki
Koperative Tuzamurane yo mu karere ka Kirehe yahize kongera umusaruro w’ubuki u Rwanda rwohereza hanze, nyuma yo guhabwa imizinga 108 ya kijyambere yitezweho kuvugurura ubworozi bw’inzuki muri ako karere ubwo yaganirizaga abaturage bahawe imizinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages