00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Politiki yo guhuza ubutaka yakirijwe yombi

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 15 June 2013 saa 04:40
Yasuwe :

Igihingwa cy’urutoki kiboneka cyane mu karere kaNgoma kigiye kuzahingwa mu murenge umwe kigaragara ko cyeramo cyane, muri gahunda yo guhuza ubutaka. Ibi bikagerwaho ari uko abaturage bumvise gahunda za Leta kandi bakabishyira mu bikorwa.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrice, bitewe n’uko igihingwa cy’urutoki cyera cyane muri aka karere kizagira umusaruro urushijeho ari uko kirebewe umurenge cyeramo cyane, akaba ariho cyibanda.
Agira ati “Urutoki rumenyerewe (…)

Agira ati “Urutoki rumenyerewe cyane n’abaturage bo muri aka karere, ariko muri gahunda dufite ni ukuzaruhinga mu murenge rweramo cyane, kuko ni ho hari inyungu nyinshi kurusha.”

Nambaje ashimangira iki gikorwa kijyanye na gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka agendeye ku kuba abaturage batuye mu karere ka ngoma bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’iyi gahunda ya guverinoma.

Nambaje atangaza ko abaturage bose bafite ububasha bwo kumvira igihe bayobowe neza, anashimangira ko ubuyobozi bugomba kuba ubw’abaturage kandi bakabwibonamo, kugira ngo ibikorwa bya Leta bikorwe nta mananiza y’imyumvire y’abaturage.

Abaturage baganiriye na IGIHE na bo bemeze ko guhuza ubutaka byabagiriye akamaro cyane, kuko umusaruro wabo wiyongereye bitewe n’ifumbire bagurizwa na Leta igihe bibumbiye hamwe, ibafasha kongera umusaruro.
Bityo aba baturage batangaza ko byabanje kubagora kujya ku murongo wo guhingira rimwe, ariko nyuma y’imyaka isaga ibiri batangiye gahunda yo guhuza ubutaka, bamaze gusobanukirwa akamaro ko guhingira hamwe.

Mugiraneza Emmanuel, uturiye mu murenge wa Mugesera agira ati “ kubera ko ubuyobozi butuguriza ifumbire tukazayishyura twejeje, ahantu nakuraga ibiro 200 by’ibigori nsigaye mpakura ibirenze 500.”

Uretse abahinzi b’ibigori, na bamwe mu bahinga inanasi batangaza ko ubu izo bahinga ipima ibiro bike ari bitanu nibura, mu gihe izo bahingaga mbere batarahuza ubutaka zabatwaraga ingufu nyinshi kandi ntizigire umusaruro.

Urutoki ruzahingwa mu murenge ufite ubutaka buberanye na rwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages