00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Abahinzi b’icyayi barishimira ibyo bagezeho birimo no kwitorera Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Placide Hagenimana

Kuya 21 December 2015 saa 07:22
Yasuwe :

Abahinzi b’icyayi bagemurira uruganda rwa Nyabihu barishimira izamuka ry’umusaruro kuruta indi myaka yose kuva uru ruganda rwubatswe ndetse no kuba nyuma yo kubyisabira baratoye ko Itegeko Nshinga rihinduka.

Abahinzi bagaragaje kuri uyu wa Gatandatu ko bishimira byinshi icyayi gikomeje kubagezaho bemeza ko kubera ku cyitaho kirimo kubageza ku iterambere bifuje kuva mbere, bashimangira ko nta kindi babikesha uretse imiyoborere myiza bityo bakaba bishimira ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.

Mvukiyehe Pierre Celestin, umuhinzi w’icyayi mu Murenge wa Yagize ati’’Natangiye guhinga icyayi ndi umusore none urareba uko ngana, nahereye ku mafaranga 30 ku kilo none kuri ubu tugeze 130, ibyo nagezeho ni byinshi kubera iki cyayi.

Ntakirutimana Angelique nawe uhinga icyayi mu Murenge wa Rambura yungamo ati’’Icyayi tugikesha byinshi kuko uretse amafaranga ku bwanjye nkura muri iki cyayi, nanahawe inka nk’umuhinzi mwiza ku buryo ubu yamaze kubyara ikaba irimo kumpa amata ndetse n’ifumbire’’.

Bemeza ko uretse byinshi bagezeho bakesha icyayi bahinga, aba bahinzi bishimira no kuba barabashije kwitorera Itegeko Nshinga nyuma y’uko bari barabyisabiye Inteko Ishinga Amategeko ku ikubitiro.

Umuyobozi w’uru ruganda rwa Nyabihu, Jean Damascene Gasarabwe, yavuze ko byinshi byagezweho birimo izamuka ry’umusaruro ndetse n’ubwiza bwawo babikesha umutekano n’imiyoborere myiza.

Yagize ati ’’Ntawe uyobewe uko aha byari bimeze nyuma ya 1994 kugera mu 1997, kwiteza imbere ntibyashobokaga na gato kubera umutekano muke wari uri aha, ubu turishimira ko umusaruro wageze ku kigero utigeze na rimwe kuva uru ruganda rwabaho’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Abudul Latif yashimiye abaturage uburyo bitabiriye amatora ndetse banatora bigaragaza ko ibyo bari barasabye byagezweho, hategerejwe “Yego” ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yaboneyeho kwifuriza abaturage umwaka mushya na Noheri nziza, ariko abibutsa ko batagomba gusesagurira byinzhi bagezeho muri iyi minsi mikuru ngo banahungabanye umutekano, abibutsa kuzigama kuko nyuma y’iminsi mikuru abana bazaba bakeneye kujya ku mashuri.

Muri bimwe uruganda rwa Nyabihu rwashoboye kugeraho muri uyu mwaka wa 2015, harimo kongera ubuso aho bavuye kuri hegitari 1065 bakagera kuri hegitari 1200, maze umusaruro ukava kuri toni 1160 ugera kuri toni 1183 z’icyayi cyamaze gutunganywa mu ruganda.

Ibi bikaba biza byiyongera ku kuba icyayi cy’uruganda rwa Nyabihu gihagaze neza haba mu gihugu ndetse no ku isoko mpuzamahanga aho usanga cyanikira ibindi bituruka mu bindi bihugu by’ibituranyi birimo Kenya, Burundi, Malawi,Tanzania ndetse n’ibindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu (Ibumoso) avugana n'umuyobozi w' ingabo mu Ntara y'Uburengerazuba, iruhande rw' umuyobozi w'uruganda (wambaye ikoti ry'ubururu)
Abahinzi b' icyayi basoma agacupa bishimira byinshi gikomeje kubagezaho
Mu byino abahinzi b' icyayi bagaragaje ko bishimiye gusoza umwaka bahinduye Itegekonshinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages