00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Babangamiwe no gukoresha amashanyarazi mu nzu zitavuguruwe

Yanditswe na

Uwimbabazi Eric

Kuya 23 May 2014 saa 09:56
Yasuwe :

Abaturage batuye mu gasantere ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare bishimiye ko begerejwe umuriro w’amashanyarazi nka kimwe mu bibafasha kwiteza imbere, ariko bakifuza ko aka gace kavugururwa kuko katajyanye n’igihe.
Iyi santeri ya Cyabayaga yagejejwemo umuriro mu kwezi kwa Kamena 2009. Banshi mu bavuga ko babangamiwe n’izi nyubako ni abakora ibikorwa by’ubucuruzi muri Cyabayaga.
Kuri bo babona hakwiye kuba hanatunganywa imihanda igana muri aka gasantere kuko ngo (…)

Abaturage batuye mu gasantere ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare bishimiye ko begerejwe umuriro w’amashanyarazi nka kimwe mu bibafasha kwiteza imbere, ariko bakifuza ko aka gace kavugururwa kuko katajyanye n’igihe.

Iyi santeri ya Cyabayaga yagejejwemo umuriro mu kwezi kwa Kamena 2009. Banshi mu bavuga ko babangamiwe n’izi nyubako ni abakora ibikorwa by’ubucuruzi muri Cyabayaga.

Kuri bo babona hakwiye kuba hanatunganywa imihanda igana muri aka gasantere kuko ngo byarushaho kubafasha mu kunoza ubucuruzi bwabo bagatera imbere banateza imbere igihugu muri rusange.

Aba baturage bavuga ko kuba baregerejwe ingufu z’umuriro w’amashanyarazi byazamuye iterambere rya bo kuko ngo babasha kuwifashisha mu bikorwa bitandukanye.

Fayida Elie umwe muri abo baturage, ukora imirimo yo gufotora ibitabo n’inyandiko akandikira n’amabaruwa abayakeneye, yavuze ko batarabona umuriro bakeneraga serivisi zitandukanye nko gufotoza impapuro n’ibindi bikabasaba gufata urugendo rurerure n’imodoka.

Nsabimana Jean Bosco usudira inzugi n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bwubatsi, yongeyeho ko usibye kuba bimuha amafaranga, byorohereje n’abaturage kuko byabasabaga kujya gushakira ibisaba amashanyarazi iyo bigwa ugasanga bari kuhatakariza amafaranga menshi mu ngendo.

Ibi byajyanaga n’uko no kugezwaho ibyo baguze cyane cyane nk’ibi bikoresho by’ubwubatsi byagoranaga cyane.

Rudatinya Emmanuel Umuyobozi wungirije w’Akagali ka Cyabayaga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemeje ko aka gace katajyanye n’igihe ubwo yavugaga ko “hagiye kongerwa ubukangurambaga mu baturage bwo kwitabira gahunda yo kuvugurura inyubako zabo”.

Rudatinya yasabye abubaka ubu kubikora mu buryo bugendanye n’igihe mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’aka gasantere kuko ngo nta cyagerwaho hatabaye ubufatanye mu myumvire.

Aka gasanteri kabarizwamo igishanga gihingwamo umuceri, n’ikiyaga gihangano cyororerwamo amafi, byose bifasha abaturage mu kuzamura iterambere ry’imiryango yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages