Ubwo mu karere ka Nyagatare hatangizwaga umunsi w’umusoreshwa, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko abaturage ba Nyagatare bamaze kumenya ibyiza byo gutanga imisoro, ibi bikaba ari byo byatumye mu mwaka ushize harabonetse miliyoni 630. Minisitiri w’imari n’igenamigambi we avuga ko n’ubwo uyu musoro ushimishije ariko ugereranyije n’umutungo Nyagatare ifite, bitakagombye kugenda bityo.
Ku nshuro ya 12 uyu munsi w’umusoreshwa wizihizwa, Akarere ka Nyagatare ni ko katangirijwemo uyu munsi, umuyobozi w’aka karere Sabiti Atuhe Fred, yatangarije imbaga y’abanyarwanda bitabiriye uyu munsi ko abaturage bamaze kugira umuco wo gutanga umusoro nta gahato. Aha akaba yashimangiye ko mu mwaka ushize habonetse miliyoni 630, ubu bakaba bateganya ko bagomba kwinjiza hejuru ya miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu muyobozi ntiyabuze kugagaragaza ko mu mirenge 14 aka karere gafite, 8 ikora ku bihugu bya Uganda na Tanzania, bityo abantu bakaba bakomeza gucuruza ku buryo butemewe. Aha yagize ati “Kuba aka karere ari kanini, ariko tumenye ko ari igice cyari ishyamba, bityo dukennye imihanda ngo abaturage babone uko bageza ibyo bahinga ku masoko, haboneke imisoro.”
Ikindi uyu muyobozi yagarutseho kirimo ikijyanye n’uko ubuyobozi bwafasha imipaka ya Kagitumba na Kizinga gufungurwa igakora amasaha 24 kuri 24, kandi aboneraho gusaba ko muri hegitari zirenga 50 bateganyirije inganda, hakwitabirwa hakubakwa, ibi ngo bizatuma aka karere kabona imisoro.
Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, Ben Kagarama, yatangaje ko iki kigo kirimo kurushaho gutera imbere, avuga ko igikomejwe kwibandwaho ari ugukoresha ikoranabuhanga ku basoreshwa, ibi bikazatuma gutanga serivisi byihuta.
Yagize ati “Ubu hari uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Electronic billing machine, mbere wasangaga umucuruzi ata inyemezabwishyu, bityo akishyura kabiri ariko ubu ibyo yakoze byose bizajya bibikwamo.”
Mu kuvuga ko utu dukoresho twaba tukiri duke mu gihugu ku buryo twaba ari 800 gusa, Kagarama avuga ko mu minsi mike, abasora bose bazaba badufite, bityo urwikeke rwo kuvuga ko abaduhawe ari abataratanga umusoro bikarangira.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb.Gatete Clever, yashimiye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro uburyo ikomeje gukataza mu ikoranabuhanga. Aha yagize ati “Iki kigo ni cyo cyatangiye nyuma mu bihugu bigize EAC, ariko ni cyo gikoresha ikoranabuhanga ku batanga umusoro kurusha ibindi bigo muri aka karere.”
Amb. Gatete kandi yashimiye uburyo aka karere gakomeje gutera imbere mu itangwa ry’imisoro, ariko anavuga ko miliyoni 630 zidakwiye. Yagize ati “Aya mafaranga rwose mukwiye kuyongera, mufite umutungo mwinshi; byaba byiza ibyo muvuga ko muzayongera, bikozwe vuba.”
Ahamya ko niba Abanyarwanda bifuza gutera imbere, bagomba kwifasha badategereje inkunga. Aha agira ati “Mu 1994 kuzamura, u Rwanda rwahereye kuri zeru, kugeza n’aho twavugaga ngo twabonye miliyari 28 mu ngengo y’imari. Ubu tugeze hejuru ya miliyari 1000, ibi bigaragaza ubushake bukomeye bw’Abanyarwanda, kuko aturuka hanze amaze kuba make ariko gutanga umusoro ni bwo buryo umunyarwanda akwiye gucishamo uru ruhare rwe.”
Yashimangiye ko abikorera bagomba guhabwa agaciro, kuko aribo batanga uyu musoro, avuga ko Leta yifuza ko mu mwaka wa 2018, abikorera bazaba batanga uruhare runini kurusha Leta.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragita iti “Kuzamura imyumvire mu misoro ni inshingano duhuriyeho.”



















TANGA IGITEKEREZO