Izo serivisi bakeneraga zirimo kwiyogoshesha, gushesha ifu y’ibigori, soya, ubunyobwa n’imyumbati, gusudiza ibikoresho byo kubakisha nk’amadirishya n’inzugi.
Abaturage basaga 740 ni bo batangiye kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi aho biyemeje kuwubyaza iterambere bari barabuze mu gihe kinini cyashize.
Akingabire Léoncie ufite icyuma gisya afatanyije na bagenzi be yagize ati “Kwiteza imbere muri Nyamugari byari bigoye, nkatwe urubyiruko bizadufasha cyane.Uyu muriro ugiye kudufasha mu iterambere kuko dufite koperative isya kawunga ikorera mu kandi Kagari none tuzayizana ikorere mu kacu.”
Annonciata Tuyisabe avuga ko amaze imyaka 26 ashatse muri Nyamugari ariko atigeze abona haka na rimwe keretse uwishoboye akabona imirasire y’izuba none bakaba babonye umuriro w’amashanyarazi.
Ati “Navukiye muri Shangi ariko nashatse hano muri Nyamugari hashize imyaka 26. Kuva nahagera ni ubwa mbere mbonye umuriro hano. Mu cyumweru gishize rero twatangiye gucana.Twakeneraga gushesha imyumbati, isombe n’ibindi none tugiye kubona izo serivisi hafi yacu kuko twagendaga hafi amasaha abiri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko bagiye gukomeza gushakisha uburyo abaturage bose bagerwaho n’amashanyarazi mu gihe cya vuba.
Ati “Mu Karere ka Nyamasheke turacyari hasi kuko turi kuri 40.5 % ariko twafashe ingamba no mu bihe biri imbere tuzatanga amashanyarazi mu Mirenge ya Rangiro, Cyato na Nyabitekeri. Turi gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo tuzamure ijanisha ry’abagerwaho n’amashanyarazi.”
Uyu muriro w’amashanyarazi watwaye amafaranga asaga miliyoni 410 ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamasheke, ikigo cy’igihugu gishwe ingufu (REG) ndetse n’urwego rw’Inkeragutabara (Reserve Force).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!