Muri gahunda ya VUP igamije kuvana abaturage mu bukene, Nsekanukunze Ezechiel wo mu karere ka Nyamasheke, wabaga muri Nyakatsi yahawe inguzanyo ya miliyoni n’imisago none kuri ubu amaze kwiyubakira inzu y’amabati 100, afite Moto n’ibindi bitandukanye.
Nsekanukunze bakunda kwita (Work) ari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, avuka mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Murambi mu murenge wa Rangiro.
Avuga ko gahunda ya VUP itaraza ko we n’abavandimwe be barindwi Se yari yarabataye muri nyakatsi akajya kwishakira undi mugore ubwo nyina yari amaze gupfa.
« Muri iyo nyakatsi twari dutunzwe no guca inshuro, kuko ubutaka bwacu buteraga kubera kubura ifumbire. Aho VUP iziye mu murenge wa Rangiro mu mwaka wa 2012 ubuzima bwarahindutse, kuko mbere twari tumeze nk’abatariho kandi turiho. »
Nsekanukunze yasabye inguzanyo y’amafaranga miliyoni imwe n’igice (1 500 000), akuraho ibihumbi 500 000, akajya acuruza amandazi, icyayi n’imineke.
Muri miliyoni imwe yari isigaye yavanyemo ibihumbi 300 000 abiguramo ikibanza, agura amabati 100 y’ibihumbi Magana 500 , Ibihumbi Magana 200 yarasigaye akuramo abafundi.
Uyu munsi afite inzu y’amabati 100 yubakishije amatafari ya rukarakara y’ibyumba 7 n’uruganiriro rwa munani.
Muri ubwo bucuruzi bwe yaje yakuyemo inyungu yishyura inguzanyo ya miliyoni n’ibihumbi magana atanu na mirongo itatu y’amafaranga y’ u Rwanda (1.530.000), n’inyungu y’ibihumbi mirongo itatu.
Mu nyungu kandi yabashije kwiyishyurira amafaranga yo kwiga amategeko y’umuhanda , ubu afite uruhushya rwa kategori A yo gutwara moto.
Kuri ubu Nsekanukunze ni umumotari utwara moto itariye ariko agenda yishyura buhoro buhoro kuzageza igihe azayegukanira.
Gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri igizwe n’inkingi zitandukanye, zirimo na gahunda ya VUP, ikorera mu turere twose tw’u Rwanda by’umwihariko mu mirenge ikennye kurusha iyindi hagamijwe kuvana abaturage mu bucyene.
Mu myaka itanu nyuma ya 2006, Abanyarwanda bagera kuri 12% babashije kuzamuka hejuru y’umurongo w’ubukene, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko n’intera yari isanzwe hagati y’umukire n’umukene yagabanutse ku buryo bufatika.
Leta ivuga ko kugabanuka kw’abari munsi y’umurongo w’ubukene bakava kuri 57% by’Abanyarwanda bakagera kuri 45%, byatewe na gahunda zigamije kugabanya ubukene zirimo na VUP .



















TANGA IGITEKEREZO