Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Nyanza, Kayibanda Omar, yavuze ko izo ngo 2943 ziheruka guhabwa amashanyarazi mu mushinga mugari ukorera mu Mirenge ya Kigoma, Kibilizi, Ntyazo na Muyira.
Ishami rya REG mu Karere ka Nyanza rifite intego yo gucanira ingo ibihumbi bitandatu (6000) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 ariko rimaze gucanira izisaga 5000.
Kayibanda ati “Iyo dusubiyeyo [ahatanzwe amashanyarazi] nyuma y'icyumweru dusanga bashinze inzu zo kogosheramo, ibyuma bisya, abakoreshaga ibyuma bya mazutu bahita bafata amashanyarazi, bakagerageza kuyifashisha biteza imbere.”
Ubwo IGIHE yasuraga imwe mu miryango ituye mu ngo 2943 ziheruka guhabwa amashanyarazi mu Mirenge ya Ntyazo na Kibilizi, abahatuye bavuze ko imibereho yabo igenda ihinduka umunsi ku wundi.
Akanyamuneza mu Murenge wa Ntyazo
Umurenge wa Ntyazo ni umwe mu igizwe n’igice kinini cy’icyaro, uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi ku buryo abawutuye hari ibikorwa by’iterambere, cyane cyane ibikenera ingufu z’amashanyarazi byabagoraga kubibona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntyazo, Nsengumuremyi Théoneste, yavuze ko ingo 1540 zo mu Midugudu ibiri yo mu Murenge ayobora zahawe umuriro, ukazifasha kwiteza imbere.
Ati “Nk'ibigo by’ubucuruzi bihari bitaracanirwa wasangaga bigorwa no gukora ubucuruzi nijoro ariko aho uyu muriro uhagereye, barakora kugeza igihe abantu barekeye aho kuza.”
Yakomeje agira ati "Hari hakunze kugaragara ubujura bwitwikiriye umwijima ariko aho umuriro uhagereye ubona ko byagabanutse. Umuriro wahagereye igihe abaturage bawukeneye, bahise bava mu bwigunge, abashakaga gukora bamwe batangira gusudira, abandi barogosha, abandi mu tubari twabo bakoresha amafirigo.”
Serivisi zarihuse
Nsengumuremyi yavuze ko uretse gufasha abaturage kwiteza imbere, umuriro w’amashanyarazi wanatumye serivisi zihuta.
Ati “Utaraza byagiraga ingaruka, aho bakeneraga gukoresha mudasobwa cyangwa ibikoresho bisohora impapuro barindaga kuza ku Murenge, bigatuma batinda gutanga raporo ariko ubu rwose basigaye babikorera ku Kagari.”
Muganga ntakivurira ku gatoroshi
Umuforomo wo kuri Poste de Santé ya Katarara, Nyiramfashijwenayo Rebecca, yavuze ko mbere batarahabwa amashanyarazi, nijoro bavuraga bacanye amatoroshi.
Ati “Kubera ko nta muriro wahabaga, igihe cya nijoro byaratugoraga kuko byagomberaga ko ducana udutoroshi ariko ubu nyine ducana amashanyarazi bikadufasha kuvura abantu neza.”
Yavuze ko amashanyarazi banayakenera bagiye guteka ibikoresho bifashisha mu kuvura.
Ab’inkwakuzi barabyaza amashanyarazi ifaranga
Mutuyimana Alexis wogoshera mu gasanteri ka Muhero, Umudugudu wa Kagarama, Akagari ka Katarara, yavuze ko yinjiza ibihumbi 90 Frw ku kwezi, arimo inyungu nibura y’ibihumbi 40Frw.
Musabyimana Yvette wari waje kwiyogoshesha kwa Mutuyimana yavuze ko kuba yiyogoshesheza hafi bituma akazi ke kadahungabana nyamara mbere byaramusabaga kubiharira umunsi wose.

Akanyamuneza mu muryango
Harindintwari John utuye mu Kagari ka Katarara, yavuze ko mbere y’uko bahabwa amashanyarazi yabaga mu kizima, agakora urugendo agiye gushaka serivisi zikenera amashanyarazi aho yageze mbere.
ati “Ariko ubu ndacana sindara mu kizima, nkanda ku rukuta hakabona, mbese umunezero ni wose.”
Mukashyaka Flavia utuye mu gasanteri ka Kamabuye, yagize ati “Iyo bwije ubona ibintu ari byiza habona, icyo ushaka ukakibona udashakishije nk'uko byari bimeze tukiba mu mwijima.”
Amashanyarazi, isoko y’iterambere i Kibilizi
Umurenge wa Kibilizi ni umwe mu yacaniwe muri uyu mushinga. Abahawe amashanyarazi bavuga ko yabafashije kwiteza imbere nk’uko Mayira Celestin wogoshera mu gasanteri ka Rutare mu Kagari ka Cyeru abisobanura.
Ati “Udufasha muri byinshi kuko usanga nk'uko twirirwaga twiruka tugiye gucaginga batiri bitakibaho. Byatugabanyirije imvune, byongera amafaranga kuko gucaginga twishyuraga [Batiri bifashishaga] 18.500Frw ariko ubu twishyura umuriro wa 3000Frw mu Kwezi.”
Bukuru Jean Berchimas ukora ku cyuma gisya ibinyampeke mu Kagari ka Cyeru, yavuze ko amashanyarazi ataraza bakoreshaga mazutu ikabagiraho ingaruka.
Ati “Byaratuvunaga kubikoresha, ugasanga rimwe na rimwe cyapfuye, mazutu yashize ariko ubu byarashize […] Icyuma cya mazutu kiravuna cyane kikaba cyanatera nk'uburwayi, nk’ibihaha n’ibindi kubera uriya mwotsi ariko amashanyarazi nta mwotsi agira.”
Umuyobozi w'agateganyo w'umudugudu wa Matara mu Kagari ka Cyeru, Bakunda Ezechiel, yavuze ko amashanyarazi abafasha mu kwicungira umutekano w'aho batuye.
Ati “Nko ku mutekano, kubera ubucuruzi dukora iyo tugiye nijoro dusiga ducanye amatara yo hanze, bigatuma abajyaga baza kutwiba bataza kuko haba habona.”
Amashanyarazi abafasha kubona amakuru
Bakunda yakomeje agira ati “Ubu mu tubari dufitemo televiziyo, bikatworohera kumenya amakuru agezweho, gahunda za Leta mbere zatugeragaho hashize nk'icyumweru ariko ubu i Kigali haraba inama bavuga gahunda ya Leta, imihigo cyangwa ibindi bigezweho bikarara bitugezeho.”
Ishami rya REG mu Karere ka Nyanza rigaragaza ko ingo zifite amashanyarazi ku gipimo cya 34.46% harimo 7.15% zikoresha imirasire y’izuba mu gihe umwaka ushize zari 27% harimo 6% zikoresha imirasire y’izuba.
Impuzandengo y’ingo mu Rwanda zifite amashanyarazi iheruka gutangazwa muri Gashyantare 2019 igaragaza ko bangana na 51%, barimo 37% bafatira ku muyoboro mugari.
Ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi angana na Megawatt 221. Intego ni uko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.



























Ibitekerezo 0