Abamotari bibumbiye muri koperative yitwa ”Mbahafi “, ikorera mu karere ka Nyurugenge, bahawe Moto 10 zifite agaciro ka Miliyoni 13. Bishimira ko baruhuwe umutwaro wo gukoresha Moto zitari izabo bakunze kwita bita “Kuroba”
Mu muhango wo guha abanyamuryango b’iyi koperative ifite icyicaro mu murenge wa Muhima Moto nk’inguzanyo21 Ugushyingo 2014, umuyobozi wayo Ndekezi Jean Pierre yavuze ko icyo bimirije imbere ari uguteza imbere abanyamuryango bayo.
Yagize ati “ Iyi koperative imaze amezi ane ibonye ubuzima gatozi, nta kindi twimirije imbere kitari iterambere.”
Yakomeje avuga ko bafite umuvuduko w’iterambere ugamije guteza imbere abanyamuryango b’iyi koperative bagera kuri 537, akaba ari muri urwo rwego bisunze Banki ya KCB yabateye inkunga muri iki gikorwa kizajya gikorwa buri mezi atatu.
Inyamibwa Jean Claude ni umwe mu bahawe Moto, uvuga ko aciye ukubiri no kuroba (Gukoresha moto z’abandi).
Ati ” Iminsi myinshi narobaga kuko nta Moto yanjye nagiraga. Iyi bampaye nzakora neza nyishyure kandi nzi neza ko nzabishobora kuko n’ubundi sinaburaga ayo nishyura uwabaga yantumye kumukorera.”
Abamotari bahawe Moto hashingiwe ku murava wabo mu kazi, ndetse n’ubunyangamugayo bwabo muri bagenzi babo.
Bazazishyura mu gihe cy’amezi 11, bishyure amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 1 300 000, n’ukuvuga angana n’ibihumbi ijana na makumyabiri buri kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO